Amashyaka 11 yemereye Ndayishimiye kuzamwamamaza mu matora ya Perezida

Perezida Ndayishimiye yakiriye abanyapolitiki bemeye kumushyigikira mu matora

Amashyaka 11 mu Burundi yemereye Perezida Évariste Ndayishimiye kuzamwamamaza ubwo azaba ashaka indi manda mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri icyo Gihugu muri Gicurasi 2027.

Mu butumwa bwo kuri X, ku wa 9 Ugushyingo 2026, Perezida Ndayishimiye uzaba ari kandinda Perezida w’Ishyaka rya CNDD-FDD iri ku butegetsi, yanditse ko yakiriye amashyaka 11 yishyize hamwe, agafata icyemezo cyo kumushyigikira mu matora ateganyijwe mu 2027, ko kandi yashimye icyo cyemezo.

Ati “Iyi ni intambwe yindi ya  demokarasi ishyira imbere inyungu rusange n’imibereho myiza y’abenegihugu.”

Mu mashyaka yatangaje ko yafashe iki cyemezo harimo RADEBU, PIEBU na PLP.

Andi ni Kaze-FDD, MSP-Inkinzo, PL, MPH, PMP, Sangwe-PADER, RPB na FROLINA, hakiyongeraho na  FNL, na yo yari yaratangaje ko izashyigikira umukandida wa CNDD-FDD mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2027.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba ku wa 3 Gicurasi 2027. Mu gihe nta mukandida wabona amajwi arenga 50%  by’abatoye, hazaba icyiciro cya kabiri cy’amatora azaba ku wa 1 Kamena 2027.

Abifuza kwiyamamariza uyu mwanya bazatanga dosiye zabo muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora , hagati ya tariki ya 13 n’iya 22 Ugushyingo 2026.

Aya matora yatangiye kuvugwa mu gihe hari amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yagaragaje kutishimira uburyo ari gutegurwamo.

Ishyaka Sahwanya-FRODEBU riherutse gutangaza ko ritazatanga umukandida muri aya matora, rivuga ko hari ibyo ritishimiye mu mikorere y’inzego zishinzwe kuyategura.

Iri shyaka rishingira ku byo rivuga ko byaranze amatora yo mu 2025 y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, abasenateri, abayobozi b’intara n’abagize inama njyanama z’amakomine. Muri ayo matora, ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ryatsinze ku majwi hafi ya yose.

Abandi bamaze kwemeza ko bazaba bashaka intebe iruta izindi mu Biro bya Perezida w’u Burundi, Ntare Rushatsi, barimo Abel Gashatsi wo mu ishyaka UPRONA, Valentin Kavakure wa FPN Imboneza, Gabriel Banzawitonde wa APDR, Francis Rohero wa FPI na Gaspard Kobako wa AND Intadohoka.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *