Perezida Kagame yageze i Saint John’s muri Antigua and Barbuda, aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, CHOGM 2026.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya 28, ifite insanganyamatsiko igaruka ku” kwihutisha ubufatanye n’ishoramari mu kugera ku iterambere rya Commonwealth.”
Iyi nama yatangiye kuva kuwa 1-4 Ugushyingo 2026, ikaba ihuriza hamwe abakuru b’ibihugu na ba za guverinoma,abahagarariye abashoramari,abakora mu miryango idaharanira inyungu,ndetse n’abahagarariye urubyiruko.
Umunyamabanga Mukuru w’Uyu muryango, Shirley Ayorkor Botchwey, avuga ko iyi nama igamije kurebera hamwe ibibazo bihari no kubishakira ibisubizo.
Ati “Mu gihe Isi iri kunyura mu bihe bikomeye, birimo ingaruka z’ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu ndetse n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere,Comminwealth ikomeje kubaka ubudahangarwa n’iterambere rusange.CHOGM 2026 ifite intego yo gushyiraho ubufatanye bugamije gusubiza ibyifuzo by’abaturage bacu bangana na miliyari 2.7 mu bikorwa bigamije guteza imbere demokarasi ,ubucuruzi,ishoramari,guhangana n’ihindagurika ry’ikirere no guha amahirwe abantu bose.”
Muri iyi nama, biteganyijwe ko ba Minisitiri b’ububanyi n’Amahanga bazagira ibiganiro byihariye .Ni mu gihe hateganyijwe n’ibiganiro bihuza abakuru b’ibihugu 56 bigize uyu muryango.
Ku munsi w’ejo tariki ya 3 Ugushyingo 2026, nibwo umwami w’Ubwongereza , King Charles III azafungura iyi nama ku mugaragaro. Azaba aherekejwe n’umwamikazi Camilla.
Byinshi kuri Antigua and Barbuda yakira CHOGM2026
Antigua and Barbuda ni igihugu cy’ibirwa bibiri biri mu nyanja ya Caraïbes, hagati y’inyanja ya Caraïbes n’inyanja ya Atlantique, mu burasirazuba bwa Puerto Rico.
Kigizwe n’ibirwa 3 binini: Antigua (280 km²), Barbuda (161 km²), na Redonda yo itagira abaturage.
Umurwa mukuru wayo ni St. John’s / Saint John’s, uri mu Majyaruguru y’uburengerazuba bwa Antigua. Niwo mujyi munini kandi niwo murwa ufatwa nk’uwubucuruzi na politiki.
Iki gihugu gifite abaturage 106,365 . 97% batuye muri Antigua, abasigaye bose hafi baba mu gace ka Codrington muri Barbuda.
Ni kimwe mu bihugu bito ku Isi kuko gifite ubuso buri hagati ya 440 – 443 km².
87.3% by’abaturage ni Abirabura . Ururimi rwemewe ni Icyongereza, ariko abantu benshi bavuga Antiguan Creole.
Iki gihugu cyabonye ubwigenge tariki ya 1 Ugushyingo 1981 nyuma yo gukoronezwa n’Abongereza mu 1932.
Ubu gitegekwa na Minisitiri w’Intebe Gaston Browne wagiyeho kuva mu 2014 kugeza ubu, ubwo ishyaka rye Leader of the Antigua and Barbuda Labour Party (ABLP) ryatsindaga amatora.
Iki gihugu kiri mu bihugu byateye imbere kuko umusaruro mbumbe ( GDP) yabo ubu ari hafi milyari 3.3$. Bagira idolari ryabo (XCD) rikoreshwa n’ibihugu biri mu burasirazuba bwa karayibe.
Iki gihugu kikaba kimwe mu bihugu bigira ba mukerarugendo kuko kiri hafi y’inyanjya.




UMUSEKE.RW

