Birakureba – Guhobera umwana umugundira ugamije ishimishamubiri bigize icyaha!

Mukandahiro Jeanne D'Arc umuyobozi wa RIB mu karere ka Kamonyi

Kamonyi: Mu bukangurambaga bwateguwe na RIB ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Itembere ry’Umuryango, MIGEPROF, abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyumba TSS bahawe ibiganiro bigamije gusobanura no kwirinda icyaha cyo gusambanya abana.

Mu nsanganyamatsiko ya “Wiceceka rwanya icyaha cyo gusambaya abana” abanyeshuri bagaragarijwe ko hari amayeri menshi ashingiye ku byifuzo byabo akoreshwa ngo babashuke bagamije kusambanya.

MUTABAZI MUTABESHYA Yves Augustin umukozi mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha, yabwiye urubyiruko ko hari abafite imigambi yo kwangiza intego zabo bifashisha impano babashukisha.

Yagize ati: “Urubyiruko rugomba kumenya kuvuga ngo OYA, kandi aho wumva ufite ikibazo ujye umenya gutanga amakuru kandi wirinde ibyo ubona byagushyira mu byago.”

Mutabazi Yves Augustin umukozi mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha

RWAGIHUTA Egide, Umuyobozi w’ubugenzacya mu ntara y’Amajyepfo mu butumwa yagejeje kuri aba banyeshuri, yavuze ko ahazaza habo hari mu biganza byabo, kandi ko nta we ukwiye kukubahohotera, cyane ari n’icyaha gikomeye.

Aha yagize ati: “Ibyo wirengagiza mu mahitamo yawe ukiri muto cyane nk’abanyeshuri bishobora kugena ahazaza hawe niba hazaba heza cyangwa habi. Niyo mpamvu bakwiye kwirinda ibishobora kubashora mu gusambanywa.”

MUKANDAHIRO Jeanne d’Arc umuyobozi wa RIB mu karere ka Kamonyi, yasobanuye ko hari imico abakuru bafite ikwiye kwitonderwa kuko ishobora guhuzwa n’icyaha cyo gusambanya abana.

Aha yagarutse ku bantu bakuru bahobera abana, bakabagundira babakorakora bikarangira bimaze ibicuro bitwaje ko bisanzwe mu muco nyarwanda.

Yagize ati “Ibi bikwiye kwitonderwa kuko ari naho usanga bigize icyaha cyo gusambanya umwana.”

Haburiwe n’imiryango ikiraranya mu buriri abana b’abakobwa n’abahungu, ko bakwiye kugira amakenga kuko hari ahagiye haboneka abana bafitanye amasano basambana.

Tuyishime Jonas umunyeshuri, yavuze ko hari ibyo basobanukiwe batari bazi nk’ibikorwa byose bigize icyaha cyo gusambanya abana.

Nirere Espèrence we avuga ko iki kiganiro cyongereye ubumenyi cyane ku bibazo abana bahura na byo, ndetse n’amayeri akoreshwa ngo basambanywe.

Ati “Badusobanuriye uko batanga amakuru, twirinda uwakwangiza ahazaza hacu.”

Muri ubu bukangurambaga abanyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Ruyumba TSS basobanuriwe serivisi za Isange One Stop Centre kuko bafite inshingano zo kubarinda ihohotera ribakorerwa nk’abana.

Ababyeyi na bo bahawe ubutumwa bwo kwirinda ibihano ndengakamere bihabwa abana, banibutswa guhana harimo impuhwe za kibyeyi.

Mutuyimana Marie Claire umugenzacyaha muri Isange One Stop Centre /Kicyiru
Abanyeshuri babwiwe ibyo bakorerwa bakamenya ko bigamije kubahohotera

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *