Muhanga: Abahatanira kujya mu nama Njyanama y’Akarere bahawe umukoro

Abajyanama 5 b'abagore bangana na 30% by'abagize Inama Njyanama y'Akarere

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Muhanga, Mutesayire Gloriose yabwiye abahatanira kujya mu nama Njyanama y’Akarere ko bagomba gukemura amakimbirane abera mu muryango.

Uyu mukoro yawuhaye abajyanama batanu b’abagore bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akarere, ari bo: Umugwaneza Kamanzi Solange, Mulindahabi Charline, Muhayimana Marie Chantal, Ingabire Marie Solange, na Kayitesi Claudette.

Ibi kandi yabivuze ashingiye ku migabo n’imigambi y’abakandida biyamamariza kujya mu nama Njyanama y’Akarere ka Muhanga.

Mutesayire avuga ko muri gahunda yo kwiyamamaza buri wese ahitamo ibyo azageza ku baturage.

Akavuga ko abateganya kwinjira mu nama Njyanama y’Akarere bakwiriye kwita ku byatuma umuryango utekana bagakemura amakimbirane abera mu ngo.

Ati: “Hari igihe uwiyamamaza yizeza abaturage ko nagira amahirwe akabona amajwi azabegereza umuhanda, bakiyibagiza ko nta muntu ku giti cye ufite ubushobozi bwo guha abaturage umuhanda.”

Meya w’agateganyo Mutesayire avuga ko ubu abayobozi batega amatwi abaturage bakabagezaho ibyifuzo byabo bigashyirwa mu igenamigambi ry’akarere kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Avuga ko ikibazo cy’amakimbirane yo mu muryango gihangayikishije, kandi ko kireba buri wese cyane abayobozi.

Mutesayire yongeyeho ko abatorewe kujya mu nama Njyanama bakwiriye gushakira abaturage ibijyanye no kwiteza imbere mu buryo bw’ubukungu, bagaharanira ko nta mwana mu Mudugudu uta ishuri kuko iyo umuturage ateye imbere ari igihugu kiba giteye imbere.

Cyakora benshi mu biyamamarije kujya mu nama Njyanama uyu munsi, bavugaga ko bazaharanira ko umuturage agira imibereho myiza, abandi bakavuga ko bazabafasha kubakorera imihanda yerekeza mu Mirenge y’icyaro kugira ngo byoroshye ingendo n’ubuhahirane hagati y’abatuye iyo mirenge n’abari mu Mujyi.

Hari n’abavuze ko bazabafasha guhangana n’ubukene kuko ngo hari abatuye iyo Mirenge y’icyaro bafite ubukene ku kigero cya 30%.

Abajyanama batanu b’abagore bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama muri 12 biyamamaje ni bo batowe.

Aba biyongereye ku bandi batatu baheruka gutorwa mu byiciro byihariye bakaba basanze Perezida w’Urugaga rw’abikorera (PSF) umaze iminsi atowe.

Ubu Akarere ka Muhanga gafite abajyanama 9, abandi 8 bazatorwa taliki 21/11/2026 kuko Inama Njyanama y’Akarere izaba igizwe n’abajyanama 17.

Ku itariki 24/11/2026 hazatorwa abagize Komite Nyobozi y’Akarere n’abagize Biro y’Inama Njyanama.

Uwa kabiri ku ntebe y’imbere ni Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Muhanga Mutesayire Gloriose
Akarere ka Muhanga kugeza ubu gafite abajyanama 9, hasigaye gutora abandi 8

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *