Trump, Putin na Xi Jinping  bahuriye mu Bushinwa 

Trump, Putin na Xi bahuriye mu Mujyi wa Shenzhen mu Bushinwa

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uw’u Burusiya, Vladimir Putin, n’u Bushinwa, Xi Jinping, bari mu Mujyi wa Shenzhen, aho biteganyijwe ko bazahurira mu biganiro bidasanzwe ku wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo, 2026 bakaganira ku bibazo bikomeye byugarije umutekano n’ubukungu by’Isi.

Ibi biganiro bizaba ari ubwa mbere aba bayobozi batatu bahuriye mu nama yihariye imbonankubone, mu gihe ibihugu byabo bifite uruhare rukomeye mu miyoborere y’Isi, umutekano mpuzamahanga, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Biteganyijwe ko bazaganira ku ntambara ibera muri Ukraine, iya Iran, kugenzura intwaro kirimbuzi, amakimbirane y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byabo ndetse n’iterambere ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Bose bitabiriye Inama y’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Aziya na Pasifika (APEC), iri kubera i Shenzhen, mu Ntara ya Guangdong mu Majyepfo y’u Bushinwa.

Ku wa Gatatu, aba bayobozi batatu bahuriye mu muhango wo kwakira abitabiriye iyi nama, aho Trump na Putin bahanye ibiganza banagirana ikiganiro kigufi, Xi Jinping abari hafi.

Byari ubwa mbere Trump na Putin bahuye imbonankubone kuva muri Kanama 2025, ubwo Perezida w’u Burusiya yagiriraga uruzinduko muri Alaska muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho baganiraga ku ku ntambara ya Ukraine.

Mbere y’uyu muhango, Xi Jinping yari yakiriye Trump ku kibuga cy’indege cya Shenzhen, ibidakunze kuba ko Perezida mu Bushinwa ajya ku kibuga cy’indege kwakira umutegetsi wamugendereye.

Perezida Trump yatangaje ko mu biganiro by’aba bayobozi hazibandwa ku kugabanya intwaro kirimbuzi no gushaka uko intambara ya Ukraine yarangira.

Nubwo abayobozi mu butegetsi bwa Trump bari barabanje kugaragaza ko intambara ya Ukraine itari mu ngingo z’ingenzi z’iyi nama, Perezida wa Amerika yavuze ko ashaka kuyiganiraho na Putin ndetse na Xi.

Trump na Putin kandi biteganyijwe ko bazagirana ikiganiro cyihariye ku wa Kane, gitandukanye n’icyo bahuriramo  na Xi. Umuyobozi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko icyo kiganiro cyihariye giteganyijwe, nubwo ibisobanuro birambuye ku buryo kizagenda bitari byatangazwa.

Xi na Putin banenze ibihugu by’Iburengerazuba

Mbere y’uko Trump agera i Shenzhen, Xi Jinping na Vladimir Putin bari babanje kugirana ibiganiro byamaze amasaha agera kuri abiri, bagaragaza ko bashaka gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byabo mu bukungu no mu zindi nzego.

Mu ijambo yavugiye mu nama ya APEC, Xi Jinping yashimangiye ko u Bushinwa bushyigikiye ubucuruzi bwisanzuye, bunyuze mu mategeko n’ubufatanye hagati y’ibihugu, anenga politiki yo gukumira ibicuruzwa by’ibindi bihugu ku masoko.

Yavuze ko u Bushinwa buzakomeza gufungura isoko ryabwo, gushora imari mu nganda no guteza imbere ikoranabuhanga, anasaba ko ibihugu byubahiriza amategeko agenga ubucuruzi mpuzamahanga.

Ku ruhande rwe, Putin yanenze ibihano Amerika n’u Burayo  byafatiye u Burusiya, avuga ko bitabashije guhagarika iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cye.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *