Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abacamanza n’abanditsi b’inkiko gutanga serivisi nziza, birinda ruswa n’icyenewabo.
Yabigarutseho ku wa 15 Ukwakira 2026, ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza barindwi n’abanditsi b’inkiko z’ibanze umunani baherutse guhabwa inshingano nshya.
Mukantaganzwa yavuze ko urwego rw’ubucamanza bagiye kujyamo ari rumwe mu rwego rukorera abaturage.
Yabibukije ko kugira ngo Abanyarwanda bahabwe ubutabera bifuza , bibasaba kugendera kure ya ruswa ,amarangamutima n’icyenewabo.
Ati “ Kugira ngo dutange ubutabera Abanyarwanda bifuza , biradusaba gutandukana n’amarangamutima , biradusaba gutandukana na ruswa mu byo igaragariramo byose,biradusaba gutandukana n’icyenewabo,biradusaba gukora ikintu gishoboka cyose kidufasha kwitwararika ku buryo Abanyarwanda bahabwa ubutabera nk’uburenganzirabwabo koko bemerwa n’itegeko nshinga.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko hari bamwe mu bacamanza bagiye bagaragarwaho n’imyitwarire mibi bituma birukanwa mu kazi, abasaba kuzarangwa n’ubunyanagamugayo kandi bagatanga serivisi nziza.
Ati “Nkaba mbifuriza kuzarangwa n’ubwangamugayo,mukarangwa n’imico myiza,mukirinda ruswa kandi mukumva ko inshingano tugiyemo zaba ari inshingano z’ubucamanza cyangwa ubwanditsi, ni inshingano dukora,dukorana n’abandi.”
Yakomeje ati “ Gutanga serivisi nziza birimo guca imanza nziza,kwakira abatugana neza. Inkiko mugiye gukoreramo, ntituzumve ko umunyarwanda ahaza saa kumi n’ebyiri atahe saa kumi n’imwe n’urubanza rwe rutaburanishijwe. Aha ndabwira ba Perezida n’abanditsi bari hano.Iyo twakoze gahunda y’iburanisha tujye tuyikora , abo twahamagaye kuburana baburana.”
Yaba abacamanza n’abanditsi bavuze ko biteguye gutanga ubutabera bunoze bibanda ku byo Abanyarwanda bakeneye.



UMUSEKE.RW

