Rabagirana Festival, iserukiramuco ry’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, rigiye kongera kuba nyuma y’igihe ritaba, rikazatangirira mu Karere ka Musanze mbere yo gukomereza mu tundi duce tw’igihugu.
Iri serukiramuco ritegurwa na Sion Foundation, rigamije guha abantu ubutumwa bw’ihumure no kubagezaho inkuru nziza y’uko Yesu abakunda.
Rabagirana Festival izatangira ku wa 26 Nyakanga 2026, ibere ku Kibuga cy’Umupira cya Karwasa mu Karere ka Musanze guhera saa Saba z’amanywa.
Abazayitabira bazasusurutswa n’abahanzi batandukanye barimo Theo Bosebabireba, Tonzi, Elimax Kagoma k’Imana, Eric Girimbabazi na DJ Spin, umenyerewe mu kuvanga imiziki.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 23 Nyakanga, Umuyobozi wa Sion Foundation, Nzahoyankuye Nicodème, yavuze ko uyu mwaka hakozwe impinduka mu mitegurire y’iri serukiramuco, aho rizajya ribera no mu Ntara.
Ati: “Uyu mwaka Imana yaduhaye ubutumwa bwo kujya mu Ntara binyuze mu bitaramo nk’ibi. Tuzajya ahantu hatandukanye, harimo i Musanze. Tuzakora ibitaramo birenze bitanu muri ubu buryo.”
Umuhanzikazi Clementine Uwitonze uzwi nka Tonzi, yavuze ko yishimiye amahirwe yo gutaramira abantu benshi i Musanze ahantu hafunguye, akabagezaho ubutumwa ku gaciro k’amaraso ya Yesu.
Ati: “Tugiye guhumuriza, tugiye guha abantu ibyiringiro twabonye mu Mana. Nditeguye cyane, muzambona mu bundi buryo. Mu Mana ni ukuva mu bwiza tujya mu bundi.”
Rabagirana Festival iheruka kuba mbere y’icyorezo cya Covid-19, ariko abayitegura bavuga ko bakomeje gukora ibikorwa bitandukanye byo kwamamaza ijambo ry’Imana.





NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
