Urukiko rwa Gisirikare ruri i Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye abasirikare batatu b’igisirikare ba FARDC, bari mu rwego rw’aba ofisiye igihano cyo kwicwa.
Ni umwanzuro watangajwe ku wa 10 Nyakanga 2026, nyuma yo kubahamya icyaha cyo gutoroka igisirikare n’icyaha cyo kwica amabwiriza ya Gisirikare.
Abagabo babiri biyitaga abayobozi ba Wazalendo, KASEREKA PALUKU Timothée Bonheur na KASEREKA VALIHALI Dalmond, bo bakatiwe gufungwa imyaka 20, bazira gutiza umurindi no kwinjiza abasirikare mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hamwe no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma.
Abo basirikare bakatiwe gupfa barimo aba ‘Lieutenant’ babiri n’umukapiteni umwe. Abo ni kapiteni ILUNGA Jean-Claude, Lieutenant AKAMBO MONGINDA John na Lieutenant KASEREKA MANENO.
Urukiko rwatangaje ko aba bagabo bari barinjijwe mu gatsiko k’umugabo wiyita umuhuzabikorwa w’abantu bavuga ko bakunda igihugu CONAP(Comité National des Patriotes), ugamije guhuriza hamwe inyeshyambaza Wazalendo.
Ubutabera bwa Gisirikare muri Congo buvuga bari barashinze mu gace ka Malepe muri Beni, umutwe w’ibanga winjiza abasivili n’abasirikare mu buryo butemewe.
Aba ngo bakoreshaga mu bunyuranyije n’amategeko izina ry’umutwe witwa RAD (Réserve Armée de la Défense) washyizweho na Leta ya Congo mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro no kurinda ubusugire bw’igihugu.
Urukiko rwatangaje ko aba bamerewe kujurira mu kitarenze mu minsi itanu.
UMUSEKE.RW
