Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangiye kuburanisha abasirikare 54 bo muri Regima ya 3415, bakurikiranyweho ibyaha birimo gutoroka urugamba bahunga abarwanyi ba FRN iyobowe na Joseph Kabila.
Aba basirikare bafashwe mu bihe bitandukanye nyuma yo guhunga urugamba barwanagamo n’ingabo za ARC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Urubanza rwabo rwatangiye ku wa 26 Ukwakira 2026, rubera i Walikale-Centre, muri Teritwari ya Walikale.
Mu byo bashinjwa harimo guhunga umwanzi, gusesagura amasasu akoreshwa mu ntambara no kwanga kumvira amabwiriza y’abayobozi babo.
Uru rubanza rubaye mu gihe imirwano hagati y’Ingabo za Leta n’abarwanyi ba FRN ikomeje mu bice bitandukanye by’Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Umuvugizi w’akarere ka 34 ka gisirikare muri FARDC, Major Dieudonné Kasereka, yavuze ko uru rubanza rugamije kwigisha abasirikare no kurushaho gukomeza ikinyabupfura mu ngabo za FARDC.
Si ubwa mbere abasirikare bo muri Regima ya 3415 bagezwa imbere y’ubutabera bwa gisirikare. Ku wa 1 Nzeri 2026, abasirikare 10 bo muri Regima ya 3415 bakatiwe igifungo cy’amezi 10 cyangwa arenga bazira kurasa umuyobozi wabo ubwo bahungaga ku rugamba i Masisi.
NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW

