Umutwe w’Ingabo za Iran zirinda impinduramatwara (IRGC) watangaje ko amato atatu manini atwara peteroli yafashwe n’inkongi y’umuriro nyuma yo kugonga ibisasu byo mu mazi muhora wa Hormuz.
Mu itangazo ry’Ingabo zirwanira mu mazi za IRGC, zavuze ko ayo mato yari yazimije ibyuma biyafasha kohereza no kwakira amakuru agaragaza aho aherereye n’icyerekezo aganamo, ubwo yageragezaga kuva muri Hormuz anyuze mu nzira yo mu majyepfo zivuga ko itemewe.
IRGC kandi yatangaje ko yafashe indege nto itagira umupilote (drone) ikekwa ubutasi no kuyobya uburari, mu burengerazuba bw’Umuyoboro wa Hormuz.
Ibi bibaye mu gihe ibikorwa bya dipolomasi bigamije guhagarika intambara imaze amezi umunani bikomeje kwihuta.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko yemeye icyifuzo cya Visi Perezida JD Vance cyo kugirana ibiganiro na Iran ku kibazo cy’ubufasha bw’ibikoresho by’ubuvuzi Tehran ikeneye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko igihugu cye gikomeje kuganira n’abahuza mu buryo buhoraho, hagamijwe kurebera hamwe ibitekerezo byafasha gushyira mu bikorwa gahunda ya Iran y’iminsi irindwi yo kongera gufungura Umuyoboro wa Hormuz.
PRINCESS MUGISHA

