Browsing author

Ishimwe Olivier Ba

Kiyovu Sports irasaba Sugira Ernest gatanya y’ubuntu nkaho itigeze imumenya

Ikipe ya Kiyovu Sports irashaka kwigirizaho nkana rutahizamu Sugira Ernest bagatandukana nt’amafaranga y’amasezerano ndetse n’umushahara imihaye. Kanama 2024 nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Sugira amasezerano y’umwaka umwe. Uyu musore wari umaze igihe adafite ikipe, mu muhango wo kwerekana uyu mukinnyi, abakunzi ba Kiyovu Sports barishimye cyane bigendanye n’amateka y’ibitego uyu […]

Hitimana na Niyonkuru begukanye Shampiyona y’Igihugu ya ’Cross Country’ – AMAFOTO

Hitimana Noël wa APR AtHletic Club na Niyonkuru Florence wa Sina Gerard Athletic Club, begukanye Shampiyona y’Igihugu ya Cross Country, ikinirwa ahantu hagoranye. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2025 mu kigo cy’Amashuri cya IPRC Kigali nibwo habaye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rya Cross Country ryitabiriwe n’abakinnyi bagera kuri kuri 400 mu […]

Nkundabera na Nirere begukanye ‘Heroes Cycling Race 2025’ itangira umwaka w’igare – AMAFOTO

Nkundabera Eric ukinira Ikipe y’Igihugu mu bagabo na Nirere Xaverine mu bagore, begukanye isiganwa ry’amagare ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu “Heroes Cycling Race 2025” ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Mutarama. Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya gatanu, ryitabiriwe n’abakinnyi 118 mu byiciro bitandukanye, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye […]

Ben Moussa watoje APR FC ari mu biganiro na Police FC

Umutoza Ben Moussa ukomoka muri Tunisia, ari mu biganiro n’ikipe ya Police FC iheruka gutandukana na Mashami Vincent. Tariki 8 Mutarama 2025, nibwo ikipe ya Police FC yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mashami Vincent kubera umusaruro muke. Amakuru Umuseke.RW wamenye ni uko ikipe ya Police FC yatangiye ibiganiro n’umutoza Ben Moussa ukomoka mu gihugu cya Tunisia […]

Amafaranga ya Gisirikare yatumye Seninga Innocent ava muri Djibouti

Umutoza Seninga Innocent yamaze gutandukana n’ikipe ya Gendarmerie FC yo muri Djibouti nyuma y’amezi 5 ayigizemo kubera ikibazo cy’amikoro. Ni itandukana ryatunguye benshi byumwihariko abanyarwanda bumvaga Seninga agiye gukorera amateka ahambaye muri iki gihugu ndetse akaba umwe mu batoza b’Abanyarwanda bari bafite akazi hanze. Byagenze gute ngo Seninga atakaze akazi? Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu […]

Nsabimana Aimable yemeye gusubira mu myitozo abarira iminsi ku ntoki

Myugariro wa Rayon Sports, Nsabimana Aimable yemeye gusubukura imyitozo nyuma yaho yumvikaniye n’uboyobozi igihe bazamwishyurira. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, nibwo Nsabimana Aimable myugariro wa Rayon Sports yemeye kugaruka mu myitozo nyuma y’icyumweru atazi mu Nzove uko hasa. Uyu musore waciye mu makipe atandukanye arimo APR FC na Police FC, yari amaze iminsi […]