Browsing author

MURERWA DIANE

Ingabo za Malawi zategetswe kuva muri Congo vuba

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera yategetse Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen Paul Valentino Phiri gutangira gutegura gucyura ingabo za Malawi ziri mu butumwa bwa SAMIDRC muri Kongo. Ingabo za Malawi ziri muri Kongo aho zoherejwe binyuze mu butumwa bwa SAMIDRC gufasha Ingabo za Leta, FARDC guhangana na M23. Amakuru avuga ko iki gihugu cyafashe iki cyemezo […]

Abadepite ba Afurika y’Epfo basabye gukura ingabo zabo muri Congo

Abadepite bagize Komisiyo y’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo basabye Guverinoma yabo gukura Ingabo z’icyo gihugu mu Burasirazuba bwa Kongo, aho zirimo gufatanya n’Ingabo za FARDC ndetse n’indi mitwe irimo na FDLR. Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, yitabye Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo atange ibisobanuro […]

Bugesera: Akanyamuneza ni kose nyuma yo guhabwa amazi meza

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Nyarugenge, bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gushyikirizwa umuyoboro w’amazi meza ureshya na kilometero 28,2. Byagaragajwe ubwo hatangizwaga umuyoboro wubatswe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buyapani, binyuze mu mushinga Water Aid Rwanda. Abaturage bavuga ko batazongera kuvoma amazi mabi y’ibishanga […]

Gakenke: Barishimira Ikigo Nderabuzima kigezweho bahawe

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Janja, bari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’uko bubakiwe Ikigo Nderabuzima kigezweho cya Rutake, aho batangiye guhabwa serivisi z’ubuzima bajyaga babona biyushye akuya. Byagaragajwe ubwo basurwaga na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, ari kumwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, ndetse n’Intumwa […]

RSF yashinjwe gukora Jenoside muri Sudan

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinje abarwanyi bo mu mutwe wa RSF urwanya ubutegetsi muri Sudani, gukora ibyaha bya Jenoside kuva mu kwezi kwa 4 ko muri 2023. Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken yavuze ko iyo ntambara ibera muri Sudan yafashe indi ntera aho ngo ikorerwamo ibyaha by’intambara n’ibyaha bya Jenoside kandi ngo […]

Bugesera: Hari abana bigira munsi y’igiti

Mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mayange, hari abana bigira munsi y’igiti. UMUSEKE wageze mu Kagari ka Kagenge ku kigo cy’amashuri cya EP Gitaramuka, uhasanga abana b’incuke bigira munsi y’igiti, bicaye hasi, abandi ku dutebe, icyo giti kikaba gifatwa nk’icyumba cy’ishuri. Nk’uko abarezi babivuga, izo ncuke zigira munsi y’icyo giti no mu kizu kitaruzura, […]

Umusaruro w’amabuye y’agaciro mu Rwanda ukomeje kuzamuka

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekana ko umusaruro w’ubucukuzi wazamutseho 45%, ibyo bikaba byaragizwemo uruhare n’ibikoresho bigezweho n’abakozi bafite ubumenyi, nk’uko byemezwa n’Urwego rw’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gazi mu Rwanda. Ni izamuka rikomoka kandi ku bwiyongere bw’ibikorwa byo kuyongerera agaciro, ubucukuzi bukozwe kinyamwuga, ishoramari, ikoranabuhanga mu bucukuzi no guteza imbere ubucukuzi bukozwe mu buryo […]

Ababyarira mu Bitaro bya ADEPR Nyamata bashonje bahishiwe

Abagore babyarira mu Bitaro bya ADEPR Nyamata biherereye mu Karere ka Bugesera bishimira ko bari kubakirwa inzu y’ababyeyi izaba irimo n’ibikoresho bigezweho, ibizakemura ikibazo cy’umubyigano n’isuku idahagije yinubwaga n’ababigana. Imirimo yo kwagura ibitaro bya ADEPR Nyamata yatangiye mu mwaka wa 2023 ku nkunga ya Imbuto Foundation mu rwego rwo korohereza abahivuriza kubona serivise nziza. Ni […]

Niiz Olivier yahamije ugukomera kw’Imana mu ndirimbo nshya-VIDEO

Umuramyi Nizeyimana Olivier ukoresha izina rya Niiz Olivier mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya, avugamo ubwiza n’imbaraga z’Imana zibohora abarushye. Indirimbo ya Niiz Olivier yise ‘Mugisha’ yasohokanye n’amashusho yayo kuri shene ya Youtube y’uyu muhanzi. Ni iya Gatatu uyu muhanzi ashyize hanze kuva yinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza […]

Kicukiro: Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahinduriwe ubuzima

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakora mu ruganda rutunganya amata n’ibiyakomokaho rwa Masaka Farms, ruherereye mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko bakataje mu iterambere no gutanga umusaruro ufatika n’umurimo unoze. Ibi babigarutseho ku wa 18 Ugushyingo 2024, ubwo mu Murenge wa Masaka hizihirizwaga umunsi w’abafite ubumuga. Ni mu birori byateguwe n’umushinga Feed the Future […]