Nyanza: Inkuba yakubise umugabo n’abahungu be umwe arapfa
Ndagijimana Elisa w’imyaka 29 yakubiswe n’inkuba ahita apfa, abandi bavandimwe be na Se bajyanywe kwa mu ganga kuvurwa ibikomere n’ihungabana. UMUSEKE wamenye amakuru ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Mutarama 2025 ahagana i Saa munani abantu batatu bakubiswe n’inkuba umwe muri bo ahita apfa. Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busoro […]