Amahanga yasabwe kugeza mu butabera abishe Abanyamulenge mu Gatumba

Imiryango y’Abanyamulenge ifite ababo biciwe mu nkambi yo mu Gatumba mu gihugu cy’u Burundi, yongeye gutakambira amahanga isaba guta muri yombi abigambye igitero cyo ku wa 13 Kanama 2004 cyahitanye abagera ku 166.
Bamwe mu mpfubyi zasizwe na ba nyakwigendera barasaba ubutabera

 

Umuhango wo Kwibuka Abanyamulenge 166 biciwe mu Nkambi ya Gatumba mu gihugu cy’u Burundi, abawitabiriye basabye ubutabera Mpuzamahanga ko bukurikirana abigambye ubwicanyi bwahitanye ababyeyi n’abavandimwe babo.
Uyu muhango wabanjirijwe n’umunota umwe wo kwibuka abanyamulenge 166 biciwe mu Nkambi yo mu Gatumba.
Perezida w’Abanyamulenge i Burundi, Mukiza John avuga ko ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge mu Gatumba bukwiriye kwitwa Jenoside kuko ababukoze babanje kuvangura impunzi z’abanye-Congo hashingiye ku moko.
Mukiza avuga ko abo bicanyi binjiye mu nkambi yarimo abanyamulenge babamishamo amasasu y’urufaya baryamye mu masaha make bicamo abagera ku 166.
Ati “Twifuza ko abatwiciye abacu bakabyigamba bafatwa bagashyikirizwa Ubutabera.”
Mukiza yashimiye Leta y’u Burundi ibaha uburenganzira bwo Kwibuka ikabaha n’inzego zishinzwe umutekano.
Kalala Dany watanze ubuhamya avuga ko mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2004 we n’abavandimwe be bumvise urusaku rw’amasasu bibwira ko ari abajura baje kwiba Inka kuko hafi y’Inkambi harimo ibiraro arakanguka asanga bamaze kurasa ababyeyi be bombi n’abavadimwe be 2.
Ati “Njye nagerageje gusohoka mu nkambi ariko nsiga ababyeyi banjye n’abavandimwe bamaze kuraswa, abicanyi bandasheho isasu ntiryamfata ndahunga.”
Avuga ko nyuma y’iminota mike yamenye amakuru ko hari abandi benshi babanaga mu Nkambi barashwe.
Musafiri Janvier mu ijambo rye yavuze mu rurimi rw’Igifaransa, yavuze abantu mu mazina bigambye ubu bwicanyi harimo Past Habimana na mugenzi we Agathon Rwassa bavanze na Mayi Mayi ndetse n’Interahamwe kugeza ubu bakaba batarafatwa.
Ubu bwicanyi bwarakomeje kugeza uyu munsi, abantu bamaze kwicwa, gutwikirwa no kunyagwa amatungo yabo.
Abenshi mu barokotse ubwo bwicanyi bahungiye mu nkambi hirya no hino mu bihugu byo mu Karere. Abandi inkota iracyabari ku mutwe.
Kwibuka ku nshuro ya 19 Abanyamulenge biciwe mu nkambi ya Gatumba byabanjirijwe no kunamira no gushyira indabo aho bashyinguwe n’ubuhamya hakaba haza no kubaho umugoroba wo Kwibuka ubera i Bujumbura.
Ni umuhango witabiriwe n’Abanyamulenge baturutse hirya no hino ku Isi harimo abavuye muri Amerika, RD Congo, I Burayi, mu Rwanda n’ahandi hatandukanye.
Kuva ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge bubaye, Ubutabera bw’i Burundi  bwahaye iyo dosiye nimero gusa abigambye ubu bwicanyi bakaba bacyidegembya.
Bamwe mu Miryango y’abanyamulenge barokokeye mu Gatumba

Imva ishyinguyemo imibiri y’Abanyamulenge biciwe mu Nkambi ya Gatumba iBurundi
Bamwe mu babyeyi biciwe abana n’abavandimwe mu Gatumba
Ababyeyi bahagarariye bagenzi babo i Bujumbura
Komite Nyobozi ihagarariye abanyamulenge iBujumbura

Bamwe mu Miryango y’abanyamulenge barokokeye mu Gatumba
Kalala Dany watanze ubuhamya nk’umwe waharokokeye akicirwa ababyeyi bombi n’abavandimwe be 2
 Mukiza John asaba ko abicanyi bigambye icyo gitero bashyikirizwa Ubutabera

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW