Iri tsinda ry’abaririmbyi ryitwa Ubumwe ribarizwa mu Itorero rya ADEPR Rusizi, Bethel -Kamembe, ryamuritse Album nshya ‘Ubutabazi bw’Imana buraje’ y’indirimbo icumi.
Iyo Album bayimuritse kuri iki cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026, bavuga ko ikubiyemo ubutumwa bwo kuzana abantu kuri Kristo, nk’inshingano nkuru yasigiye abamwizera bose.
Bandetse Emmanuel ukuriye iyi Chorale, ati “Nk’uko Yesu yaje gutarura intama ze zazimiye, zimwe zagiye zirorongotanira kure, natwe niyo nshingano yadusigiye kugira ngo tuvuge ubutumwa bwiza.”
Akomeza avuga indirimbo zose zifite amashusho ubu murizo enye ni zo zimaze gushyirwa ku rubuga rwa YouTube.
Ati “Indirimbo icumi zose zifite amashusho ziragaragara, kuri ubu abifuza kuzireba ziri kuri YouTube hamaze kugeraho enye zonyine.”
Uyu muyobozi kandi yanageneye ubutumwa abakunzi b’iri tsinda, ndetse n’abakunda gusenga bose, ko bakwiye kwizera Imana, ubundi bakavuga ubutumwa bwiza butuma abantu bahindukirira Kristo.
Korali Ubumwe ibarizwa mu Itorero ry’ADEPER Rusizi Bethel-Kamembe, yatangiye umurimo wo kuririmba muri 2013,
ifite abaririmbyi 75 bafite indirimbo zirenga 200 by’umwihariko ku rubuga rwabo rwa Youtube hari izifite amashusho zigera kuri 4.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI

