Umukuru w’igisirikare cya Uganda, Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yahaye gasopo ba mpatsibihugu bashyigikiye Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, uhanganye na se.
Mu butumwa yanditse kuri uyu wa Mbere ku rubuga X, rwahoze ruzwi nka Twitter, Kainerugaba yavuze ko “Kabobi,” niko akunda kumwita, we n’abamushyigikiye bari kwikururira uruhuri rw’ibibazo.
Gen. Muhoozi, mucyo yise imburo kuri Kabobi, yise “igipupe” cy’abakoloni n’akaboko kabo, yavuze ko gusuzugura inzego z’umutekano za Uganda agamije inyungu ze bwite bitamugwa amahoro.
Uyu musirikare mukuru yanditse ibi abwira Bobi Wine ko nubwo yatabaza ijuru, nta kintu na kimwe kizakorwa muri Uganda kitarambitsweho ukuboko n’ubutegetsi bwa se, Perezida Museveni.
Ni nyuma y’uko mu butumwa bwo kuri X, Bobi Wine yatabaje Elon Musk ko nubwo ari mu byishimo by’uko Amerika yashimuse Nicolas Maduro wategekaga Venezuela, muri Uganda bagowe.
Uyu munyamuziki winjiye muri politiki yabwiye Musk ko muri Uganda sosiyete ye ya Starlink yakuyeho internet mu gihe himirijwe amatora yo ku wa 15 Mutarama, ahanganyemo na Museveni.
Nk’ibisanzwe, yandagaje Museveni amushinja kuyoboza igitugu, kuniga ubwisanzure, kwica no gushimuta abaturage n’abatavuga rumwe na we.
Yagize ati: “Ndakwinginze, subizaho murandasi ya Starlink kugira ngo Abanya-Uganda babashe guhana amakuru kandi bahabwe amahirwe yo kugena ahazaza habo.”
Mu mashusho agaragaza ingabo za Uganda (UPDF) ziri mu myitozo ikomeye, Gen. Muhoozi yaciriye amarenga Bobi Wine n’abo yise abakoloni ko mu gihe bakinisha guhungabanya umutekano wa Uganda bavugutirwa umuti.
Gen. Muhoozi yasakaje andi mashusho agaragaza iterambere rya Uganda mu ngeri zitandukanye, ariko yongeraho ko ba gashakabuhake babirenza amaso.
Yagize ati: “Abakoloni ntibazagaragaza ibi bikorwa byiza. Turimo kubakurikirana hafi; bazabiryozwa.”
Si ubwa mbere Gen. Kainerugaba yihanangiriza Bobi Wine, kuko no muri Mutarama 2025 yamubwiye ko azamuca umutwe.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku wa 15 Mutarama 2026.
Museveni w’imyaka 80 yayoboye Uganda kuva mu 1986, ibimushyira ku mwanya wa kane ku rutonde rw’abayobozi bo muri Afurika batinze ku butegetsi.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW