Kenya: Umupolisi yarasiwe ku Biro bya Perezida

Umupolisi wo muri Kenya wari ushinzwe umutekano ku marembo y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,biri  mu Murwa Mukuru i Narirobi yishwe n’ibikomere yatewe n’uwamurashe umwambi ubwo yari mu kazi.

Ni amakuru yemejwe n’Igipolisi cya Kenya cyatangaje ko mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki 13 Ukwakira 2025, umugabo w’imyaka 56 ufite umuheto n’imyambi, yegereye abapolisi bari ku irembo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bamutegeka gushyira intwaro hasi, we agakomeza abasatira kugeza ubwo afoye akarasa umwambi umupolisi witwa Ramadhan Matanka.

Uyu mupolisi muto wari warashwe mu mbavu, yahise yihutanwa kwa muganga ariko apfira mu nzira.

Ni inkuru yatunguranye kumva ko umupolisi  yarasirwa ku Biro by’Umukuru w’Igihugu nka hamwe mu hantu harindwa cyane.

Share This Article