Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda, ziyobowe na Maj Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, zitabiriye inama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo mu Karere na Afurika muri rusange, yabereye i Kampala muri Uganda.
Iyi nama yabaye ku wa 8 Ukwakira 2026, ihuriza hamwe Abagaba Bakuru b’Ingabo, abashinzwe ubutasi n’abayobozi b’ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (Loni) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Yafunguwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, mu gihe Perezida Yoweri Kaguta Museveni yari Umushyitsi Mukuru.
Abitabiriye iyi nama bashyize umukono ku itangazo risaba ibihugu bya Afurika kongera ubufatanye mu myitozo ya gisirikare, amahugurwa, guhanahana amakuru y’ubutasi no kurinda imipaka, hagamijwe gushimangira amahoro n’umutekano ku mugabane.
Maj Gen Nyakarundi yasabye ko imyitozo ya gisirikare ihuriweho yajya itegurwa n’amatsinda mato y’ibihugu, kugira ngo byorohereze ubufatanye no gushyira mu bikorwa ibyemezo bifatwa.
Yavuze ko u Rwanda rushyigikiye ibyifuzo byatanzwe, anashimira Ingabo za Uganda (UPDF) ku bw’iyakira ry’iyi nama.
Yitabiriwe kandi n’abahagarariye ibihugu bya Afurika, imiryango yo mu karere nA mpuzamahanga, irimo MONUSCO, IGAD na NARC, ndetse n’abadipolomate n’abahagarariye igisirikare cy’ibihugu byabo muri Uganda.
Mu ijambo rye, Perezida Museveni yashimangiye ko umutekano urambye ufitanye isano n’ubukungu butajegajega, ubumwe muri politiki n’ubufatanye.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

