Ibihugu bya Mali na Burkina Faso byatangaje ko byafashe ingaba zikumira abaturage ba Leta zunze Ubumwe za Amerika, kwinjira muri ibyo bihugu.
Ni ukwihimura kuri Leta zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’uko ku wa 16 Ukuboza 2025, ubutegetsi bwa Amerika bushyize ibyo bihugu ku rutonde rw’ibifite abaturage bakarijweho ingamba zo kwinjira muri Amerika.
Amerika ishinja ibyo bihugu kudashyiraho ingamba zihamye zo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ko bityo abayibamo bashobora kwinjira muri Amerika.
Ku wa Kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2025, binyuze mu matangazo atandukanye yashyizwe ahagaragara na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi byo muri Afurika y’Iburengerazuba, byavuze ko nabyo byafashe ingamba ku baturage ba Amerika nk’izo Amerika yashyiriyeho abaturage ba Mali na Burkina Faso.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga ya Mali rivuga ko hakurikijwe ihame ryo gusubizanya, “Minisiteri imenyesha Abanyamali n’umuryango mpuzamahanga ko, guhera aka kanya, Guverinoma ya Repubulika ya Mali yashyize ku baturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibisabwa n’amabwiriza amwe n’ayo yashyizwe ku baturage ba Mali.”
Irindi tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Burkina Faso, Karamoko Jean-Marie Traoré, naryo ryavugaga ko Abanyamerika batazoroherwa no kwinjira muri Burkina Faso.
Amerika yikomye Mali na Burkina Faso nyuma y’uko abasirikare basigaye bayoboye ibyo bihugu barimo Colonel Assimi Goïta wa Mali na Captain Ibrahim Traoré wa Burkina Faso bahiritse ubutegetsi bagasesa imibanire n’imikoranire n’abo mu Burengerazuba bw’Isi, bagatangira inzira ya Dipolomasi n’u Burusiya.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW