Muganga wabaye muri Rayon Sports mu myaka 30 ishize, Dr. Mugemana Charles, yitabye Imana azize uburwayi nyuma y’igihe arwariye mu Bitaro Bikuru bya CHUK.
Iyi nkuru y’ababaro ndetse y’incamugongo ku bakunzi ba ruhago y’u Rwanda, by’umwihariko ku bakunzi ba Rayon Sports, yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Mutarama 2026.
Mugemana Charles usanzwe ari umubyeyi [Se] w’umuhanzi, Queen Cha, yafashwe n’uburwayi muri Nzeri 2025 ndetse kuva ubwo ahita ajya kuvurirwa mu Bitaro bya CHUK.
Mugemana washyize umusanzu we muri ruhago y’u Rwanda, yatangiye kuvura Murera mu 1995. Kuva ubwo kugeza yitabye Imana, nta yindi kipe yigeze avura.
Muri Werurwe 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports, iyi kipe yo mu Nzove yamushimiye ku myaka 30 yari amaze avura abakinnyi ba yo.

UMUSEKE.RW