Inama idasanzwe yeguje abayobozi bamwe barabyanga, abandi barayikwepa

Nyamagabe: Mu nama yahuje inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, abakozi babiri b’Akarere banze kwegura, abandi bakwepa inama.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho myiza mu Karere ka Nyamagabe amaze kwandika asezera akazi ku bushake.

Ayo makuru avuga kandi ko mu bagombaga kwandika begura ku myanya bashinzwe harimo umukozi ushinzwe abakozi mu Karere, n’Umujyanama wa Komite Nyobozi.

Mu bandi bagombaga kwandika begura, ariko bakaba banze kuva ku izima harimo umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere n’Umuyobozi mu biro by’Inama Njyanama.

Ayo makuru avuga ko abo bayobozi bamenye ko inama ibasaba kwegura ko igiye guterana bahita babura.

Amakuru UMUSEKE wabonye avuga kandi ko hari abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, uwa Uwinkingi, uwa Mbazi, Kibirizi, na Kibumbwe bandikiye Umuyobozi w’Akarere batakamba ngo bahabwe imbabazi ku makosa bakoze ajyanye n’akazi.

Mu bandi bayobozi banditse basaba imbabazi harimo Umunyamategeko w’Akarere.

UMUSEKE wavugishije umuyobozi wungurije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, kubera ko Meya ari mu kiruhuko Habimana Thaddée, avuga ko nta makuru aramenya ajyanye n’iryo yegura.

Twongeye kubaza Gitifu w’Akarere ka Nyamagabe, Samvura Valens avuga ko nta makuru y’iyegura ry’abo bayobozi afite kuko atiriwe ku biro.

Ati ”Nta makuru mfite mwabaza Ubuyobozi bw’Akarere.

Abahaye UMUSEKE amakuru bavuga ko batabashije kumenya byimbitse icyo abo bayobozi bashinjwa. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe nibudusubiza turongera tubagezaho byinshi kuri aya makuru.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyamagabe

Share This Article