Inzego z’umutekano, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, n’Umujyi wa Kigali bagaragarije itangazamakuru, abantu batandukanye bafatiwe mu byaha birimo gukora magendu no gucuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, n’uwa RIB, Dr Thierry Murangira, bavuze ko igikorwa cyiswe USALAMA XI-2025 cyabereye mu gihugu hose kuva tariki ya 13- 17 Ukwakira, 2025.
Mu gihugu hose hafashwe abakekwaho ibyaha 72 barimo 14 bo mu mujyi wa Kigali.
Muri iki gikorwa cya USALAMA XI-2025 hafatiwemo ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibya magendu n’ibitemewe mu gihugu bigizwe n’ibinyobwa (bisembuye n’ibidasembuye), ibiyobyabwenge, inyama, ibiribwa, amavuta yo kwisiga n’imiti.
Dr. Murangira B Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, avuga ko ibicuruzwa byagaragajwe bihagarariye ibindi byinshi byafashwe, muri rusange ngo bifite agaciro ka miliyoni 106.7Frw.
Inganda, za Pharmacy n’abantu ku giti cyabo bafatiwe muri biriya bikorwa baciwe amande agera kuri miliyoni 107Frw. Muri iki gikorwa hafunzwe inganda enye na pharmacy 8 zakoraga mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Mu bindi byafashwe harimo amavuta ahindura uruhu. Ibinyobwa byafashwe bitujuje ubuziranenge ni L 19,000 zifite agaciro ka miliyoni 67Frw byarangijwe.
Hafashwe inyama zifite agaciro ka miliyoni 36Frw zarangijwe kuko zitari zujuje ubuziranenge. Mu gihugu hafashwe Kg 70 z’urumogi.
Mu ngamba zafashwe mu rwego rwo guca intege ibi bikorwa harimo guca amande, gufunga inganda zimwe na zimwe no gufunga ababigiramo uruhare. Muri bo harimo ababikora n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze barebereye.
Ikindi kigiye gukorwa ni ugukura ku isoko ibyo bicuruzwa, harimo nka “Jus zanditseho Salama”.
Yagize ati “Iperereza ryagaragaje isuku nke muri ruriya ruganda no gukora Jus mu buryo butujuje ubuziranenge.”



UMUSEKE.RW