Varisito Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi, amaze igihe aca amarenga ko ahanganye n’intambara ebyiri: imwe arwanira hanze y’igihugu, indi ikaba itutumba mu mitima y’abasirikare be bakuru.
Iyo hanze y’igihugu ni intambara u Burundi bwishoyemo, bufatanyije na Tshisekedi, umutwe wa FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga, barwanya FRN yahoze izwi nka AFC/M23.
Ni mu gihe kandi uyu Mukuru w’Igihugu adahwema kwikanga baringa akavuga ko u Rwanda rushaka kumwubikira rukamukura ku butegetsi.
Ndayishimiye afite kandi impungenge z’abasirikare bakuru bari mu birindiro bitandukanye imbere mu gihugu no mu bamwegereye, akekaho kugambirira kumwambura intebe iruta izindi mu Burundi.
Amakuru avuga ko mu Burundi hari ibishashi by’umuriro bishobora kubyarira Ndayishimiye amazi nk’ibisusa, ku buryo yatangiye kubona ko amazi atari magazi, agahitamo kwikura iruhande bamwe mu basirikare bakuru.
Urugero rwa hafi ni impinduka yakoze ku wa 12 Ukwakira 2026 mu nzego zitandukanye z’igisirikare no muri Minisiteri y’Ingabo, ashyiraho abayobozi bashya mu myanya irimo iy’ubugenzuzi, imiyoborere n’imyitozo ya gisirikare.
Muri Minisiteri y’Ingabo n’Abahoze ari Abasirikare, Maj Gen Ndorarigonya Grégoire yagizwe Umugenzuzi Mukuru.
Brig Gen Silas Pacifique Nsaguye yagizwe Umugenzuzi ushinzwe imiyoborere, imibereho n’ingengo y’imari, naho Col Bigirimana Joseph agirwa Umugenzuzi ushinzwe amahugurwa, imyitozo n’amasomo.
Brig Gen Elie Bukuru yagizwe Umugenzuzi ushinzwe ibikoresho. Col Fidele Ndayishimiye yagizwe Umuyobozi ushinzwe abakozi n’imari muri Minisiteri y’Ingabo.
Mu Biro Bikuru by’Ingabo, Col Remy Cishahayo yagizwe Umuyobozi ushinzwe igenamigambi.
Brig Gen Nestor Ndayubahe yagizwe Umuyobozi ushinzwe imyitozo, naho Col Leonidas Matonde agirwa Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare.
Izi mpinduka zakurikiye izindi Ndayishimiye yakoze muri uyu mwaka, zirimo izo muri Mata 2026, ubwo Col Thierry Kabura yagirwaga Umuyobozi ushinzwe ibikoresho mu Ngabo z’u Burundi, akanashingwa gukurikirana ububiko bw’intwaro mu bigo bya gisirikare.
Ndayishimiye kandi yagize Brig Gen Désiré Manirakiza Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo zirwanira ku butaka, naho Col Jean Pierre Mbonyiyeze agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Kane.
Diviziyo ya Kane ikorera mu bice byo mu majyepfo y’u Burundi birimo Bururi, Makamba, Rumonge na Rutana.
Diviziyo ya Kabiri yo ikorera mu bice byo hagati no mu burasirazuba bw’igihugu birimo Gitega, Ruyigi, Karusi, Cankuzo na Mwaro.
Ku wa 10 Ukwakira 2026, Ndayishimiye yari yakoze izindi mpinduka mu bajyanama be mu byerekeye igisirikare bakorera mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, ashyiramo abasirikare bafite ipeti rya Colonel barenga bane.
Ubwoba mu Burundi
Impinduka zikurikirana mu nzego za gisirikare n’iz’umutekano zibaye mu gihe Ndayishimiye akomeje kuvuga ko u Burundi bufite umutekano, ariko na we ubwe akagaragaza ko hari amatsinda y’abategetsi afite imigambi mibisha.
Ibyo bigaragarira kandi mu buryo ba Colonel na ba Jenerali baherekezwa n’abasirikare benshi n’ibikoresho bya gisirikare, bikagaragaza ko hari impungenge z’umutekano.
Ni mu gihe abapolisi benshi birirwa bazenguruka mu baturage, hakaba n’abasirikare bashinjwa gufatanya n’inzego z’iperereza kugirira nabi abo bakeka ko bakorana n’abo bita abanzi.
Abasirikare bongerewe ku bwinshi ku biro by’Umukuru w’Igihugu bizwi nka Ntare Rushatsi House, hanakazwa n’umutekano mu bice bimwe na bimwe bya Bujumbura na Gitega.
Ibi biri kuba mu gihe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, avugwaho gutegura inama z’ibanga zihuriramo abayobozi b’ibigo bikomeye bya gisirikare, Perezida Ndayishimiye atabimenyeshejwe.
Abakurikirana ibibera mu Burundi bavuga ko bizagora Ndayishimiye kwikiza Gen Niyongabo n’agatsiko ke, nk’uko yabigenje kuri Gen. Alain-Guillaume Bunyoni, wari uryamiye amajanja yo kumukorera coup d’État.
Hari amakuru avuga kandi ko n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, atari miseke igoroye mu bakomeje kurangamira intebe Ndayishimiye yicayeho.
Ndayishimiye kandi ntagoheka kubera umutwe w’inyeshyamba z’Abarundi zifite ibirindiro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Hagati aho, Ndayishimiye akomeje kwiyegereza Imbonerakure, urubyiruko rw’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

UMUSEKE.RW


Niko muli Politike bimera.Abafite ubuyobozi bahora bahangayitse ndetse benshi bafite ubwoba bwa coup d’état.Nubwo Politike ikiza bamwe,ihitana benshi. Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi Imana itubuza:Ubwicanyi,Inzangano,Ubugambanyi,Intambara,Guhangana,Kubeshya,Amacenga,Amanyanga,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu Abakristu nyakuli batajya muli politike n’intambara zibera muli iyi si.Kubera ko Yesu yabibabujije.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi wa nyuma,Imana izakuraho abayobozi b’isi bose,ishyireho ubutegetsi bwayo.Buzaba buyobowe na Yesu nkuko bible ivuga.Soma Zabuli 110:5,wumve icyo Imana izakorera abategetsi b’iyi si kubera ibibi bakora.Yesu nategeka isi,azakuramo abantu bakora ibyo Imana itubuza,akureho ubukene,ubusaza,indwara,urupfu,etc…Hanyuma isi ibe Paradis.