Abarwayi, abarwaza n’abakozi b’Ibitaro bya Remera Rukoma bubakiwe igikoni bafatiramo ifunguro ku buntu.
Ni igikoni cya kijyambere bazajya bafatiramo ifunguro rya mu gitondo, irya saa sita ndetse n’irya nimugoroba nta kiguzi batanze.
Cyubatswe na Leta y’u Rwanda binyuze mu mushinga witwa ‘SOLID AFRICA’.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Remera Rukoma, Dr Jaribu Théogene yabwiye UMUSEKE ko iki gikoni kiziye igihe kuko mbere wasangaga bamwe mu barwayi n’abarwaza bibagora kujya kugura ibiryo hanze y’ibitaro, bimwe bikaza bitujuje ubuziranenge kuko nta suku ihagije byabaga bifite.
Ati: ”Hari abo twavuraga bafite indwara zitandura n’izandura tukabaha imiti, barangiza bakarya ibiryo bibongerera uburwayi bafite.”
Dr Jaribu avuga ko hari abazanaga imiti ya kinyarwanda bakayivanga n’ibiryo bagemuriye abarwayi ku masahani adafite isuku.
Ati: ”Mu gitondo tubaha igikoma n’umugati, saa sita na nimugoroba bagahabwa ifunguro ryose.”
Muganga Jaribu avuga ko umurwayi cyangwa umurwaza ukeneye ifunguro ryisumbuyeho abivuga mbere bakaryongera ku ryo asanzwe afata akishyura amafaranga ahwanye n’ifunguro ryose asanzwe ahabwa.
Dr Jaribu yavuze ko abaganga, n’abakozi bo kwa Muganga bishyurirwa na Leta 1/2 cy’ikiguzi cy’ibiryo bafashe ikindi bakagifatira ubuntu.

Munganyinka Charlotte umwe mu barwaza twasanze muri ibi Bitaro, avuga ko hari igihe abarwayi bavuye kure baburaga ifunguro ry’umurwayi bidatewe no kubura ibiryo, ahubwo bitewe n’uko abarigemura baturuka kure bikabarushya gutega imodoka.
Ati: ”Byaradushimishije cyane kuba baratwubakiye iki gikoni gifite isuku.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ibikorwa by’umushinga Solid Africa, Semucyo Amos avuga ko igikorwa cyo kugaburira ibi byiciro, cyatangiranye n’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2026, batangirana n’umubare w’abantu 300 ubu abo bagaburira bakaba barenga abantu 400 bose hamwe.
Ati: ”Mu biryo duha abarwayi, abarwaza n’abakozi bikubiyemo indyo yuzuye kuko dushyiraho intungamubiri zihagije.”
Umukozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri Solid AFRICA, Ivy Kariuki avuga ko uyu Muryango utari uwa Leta, umaze kubaka ibikoni bigezweho mu Bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, harimo n’igikoni cyo mu rwego rwo hejuru bubatse i Rusororo bafatanyije na Leta gishinzwe kwegereza abarwayi n’abarwaza ibiryo byujuje ubuziranenge.
Ati: “Twubakiye igikoni Ibitaro bya CHUK, no mu Bitaro by’Akarere bya Nyamata, ndetse no mu bigo Nderabuzima.”
Kariuki avuga ko igikoni bubatse i Rusororo gishinzwe kugaburira abarwayi, abarwaza ndetse n’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi mu Bitaro bya Kibagabaga, ndetse n’ibya Muhima.
Iki gikoni kigezweho mu Bitaro bya Remera Rukoma cyuzuye gitwaye arenga miliyoni 400 y’u Rwanda.




MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.
