Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, bavuga ko abazabasimbura bagomba kwegurira abikorera imishinga ibyara inyungu Akarere kashyizemo imigabane.
Ibi babivuze mu nama Njyanama y’Akarere isanzwe iba rimwe mu Gihembwe nk’uko itegeko ribiteganya yateranye taliki ya 30/09/2026.
Mu ngingo nyinshi Abajyanama bagombaga gusuzuma inyandiko mvugo y’Inama Njyanama y’ubushize, no kureba ko ibyemezo byayifatiwemo bishyirwa mu bikorwa.
Gusuzuma ibibazo byahawe za Komisiyo eshatu harimo na Komite Ngenzuzi.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Rutagengwa Gasasira Jerôme yabwiye UMUSEKE ko hari bimwe mu bigo bitandatu by’ubucuruzi Akarere gafitemo inyungu bahereye ku migabane ya miliyoni 100Frw bashyize mu ruganda rutunganya ikigage.
Rutagengwa avuga ko ubushize batanze uburenganzira ko imigabane Akarere gafite muri uru ruganda igurishwa ikegurirwa abikorera.
Ati: “Inama Njyanama y’Akarere iba ihagarariye Leta kandi niyo itinyura abashoramari gushora amafaranga aho bazungukira bakabonamo inyungu.”
Uyu Muyobozi avuga ko muri iyi nkubiri yo gusuzuma inganda zitujuje ubuziranenge basanze hari ibyo uruganda rutujuje bijyanye n’isuku barusaba kuba ruhageze kugira ngo rukosore ibyo bibazo, akavuga ko mu minsi mikeya ruzongera gusubukura imirimo yarwo rugatunganya ikigage.
Yavuze kandi ko mu bindi bigo by’Ubucukuzi bashyizemo imigabane hari uruganda rutunganya umuceri rwa Gafunzo (Gafunzo Agro Processing Center) ruherereye mu Murenge wa Mwendo, akavuga ko uru ruganda rwahoze ari urw’Akarere 100%.
Ati: “Ubu twari dusigaranye imigabane 60% tuzagurisha 55% muri yo dusigarane 5% yo kureberera abaturage.”
Rutagengwa yavuze ko iyi migabane ingana na 5% bazayihuza n’uko manda yabo irangiye bakazayihererekanya n’abazabasimbura.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, avuga ko hari n’inyubako yo muri gare ya Ruhango Akarere kashyizemo imigabane, ikaba yitwa Ruhango Investment Campany (RIC).
Perezida wa PSF mu Karere ka Ruhango, Past Hubakimana Thomas ati: “Muri iyi Nyubako, Akarere katanze imigabane ingana na 29% imigabane isigaye ni iy’abashoramari.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Rutagengwa Gasasira Jerôme avuga ko iyi nzu yo muri gare ari ikimenyetso cyiza cy’ubufatanye bw’Inama Njyanama y’Akarere n’abikorera, kandi bakaba bishimira ko manda yabo igiye kurangira babigezeho.
Rutagengwa yabwiye UMUSEKE ko hari abajyanama bagiye bahagararira Inama y’ubuyobozi mu Bitaro by’Intara bya Kinazi, Ibitaro by’i Gitwe, na Kaminuza ihakorera.
Yavuze ko impamvu bashyize abajyanama mu nama y’ubuyobozi muri ibyo bitaro, ari uko iyo ibitaro bihaye serivisi abarwayi bakabyambura, ababikoramo baza kwishyuza Akarere.
Muri iyi nama Njyanama isanzwe, basuzumye kandi amabaruwa ya bamwe mu bacuruzi bandikiye Njyanama basaba gusonerwa imisoro, ndetse n’abandi bacuruzi 12 bafungiwe inzu bakoreramo kubera impamvu zo kuba zitarubahirije gahunda yo kuvugurura no gushyira mu bikorwa igishushanyombonera cy’Umujyi wa Ruhango.
Biteganijwe ko abagize Inama Njyanama z’Uturere bazarangiza manda y’imyaka itanu taliki 30/10/2026.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

