Ubutegetsi mu Burundi bwafashe icyemezo cy’uko abantu bose baturuka mu bice byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bigenzurwa n’Ihuriro rya AFC-M23, cyangwa abahanyuze, batemerewe kwinjira ku butaka bw’ u Burundi.
Ni icyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Léonidas Ndaruzaniye, ku wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira 2026, mu nama yagiranye n’abapolisi i Bujumbura,
Iki cyemezo kireba kandi n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye (Loni) n’indi Miryango Mpuzamahanga bakorera muri ibyo bice.
Urubuga SOS Media Burundi rwatangaje ko Minisitiri Ndaruzaniye yasobanuye ko iki cyemezo kibuza kwinjira mu Burundi abantu bose baturuka mu bice bigenzurwa n’Ihuriro rya AFC-M23 risanzwe rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki cyemezo kandi cyanafatiwe n’ababa bagaragaza ko mu nyandiko zabo z’inzira bafitemo kashe (cachet) irimo ibirango bya AFC/M23.
U Burundi ntiburebana neza na AFC/M23 ahanini bitewe n’uko iki Gihugu cyohereje Ingabo nyinshi mu gufasha ingabo za Leta ya Congo mu ntambara na AFC/M23

