Rwanda – Hatangiye kuburanishwa imanza z’ubujurire ku basabye ubuhungiro

Ubwo indege yari igejeje mu Rwanda impunzi 177 zivuye muri Libya (Photo Irchives)

Inama y’Ubujurire ku Mpunzi n’Abasaba Sitati y’Ubuhunzi, (The Appeal Tribunal for Refugees and Applicants for Refugee Status) yatangije ku mugaragaro iburanisha ry’imanza za mbere z’ubujurire, bikaba ari intambwe ikomeye mu gushimangira uburenganzira bwo kubona ubutabera no kurengera impunzi mu Rwanda.

Muri iki cyumweru cya mbere, Inama y’Ubujurire irateganya kuburanisha imanza zisaga 20 z’ubujurire.

Izatanga uburyo bwigenga kandi butabogamye bwo gusuzuma ibyemezo by’ubuyobozi birebana n’itangwa ry’ubuhungiro, bityo bishimangire ubutabera buboneye, kubazwa inshingano no kubahiriza amategeko n’amahame agenga imigendekere y’imanza.

U Rwanda rumaze imyaka myinshi rwakira abantu bahunga amakimbirane n’itotezwa, cyane cyane abaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi. Ibi bigaragaza politike y’Igihugu mu kurengera impunzi.

Imibare igaragaza ko, kugeza ku wa 31 Nyakanga 2026, u Rwanda rwari rwakiriye impunzi zigera ku 139,683 bavuye mu byabo ku gahato, hamwe n’abandi bantu bakeneye ubufasha n’uburinzi.

U Rwanda kandi rukorana bya hafi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), binyuze muri gahunda yo kwimura by’agateganyo impunzi ziri mu kaga, izwi nka Emergency Transit Mechanism, ikorera i Gashora.

Iyi gahunda itanga uburinzi bw’agateganyo ku mpunzi n’abasaba ubuhungiro bari mu bibazo bikomeye, bimuwe bavanwa muri Libya.

Itangizwa ry’izi manza z’ubujurire rishimangira politke y’u Rwanda yo kwakira no kurengera impunzi, bishingiye ku kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Binyuze mu iburanisha riboneye kandi ritangwa ku gihe, Inama y’Ubujurire izarushaho gushimangira icyizere mu buryo bwo gusuzuma no gufata ibyemezo ku busabe bw’ubuhungiro, no kurengera icyubahiro n’uburenganzira by’abashaka uburinzi mpuzamahanga.

Inama y’Ubujurire ku Mpunzi n’Abasaba Sitati y’Ubuhunzi, (The Appeal Tribunal for Refugees and Applicants for Refugee Status) iteganywa n’itegeko n° 042/2024 of 19/04/2024 ikaba yaragiyeho mu rwego rwo kugenzura ko amategeko yubahirijwe mu gutanga ubuhungiro, no kureba niba nta karengane kabayeho.

UMUSEKE.RW

Share This Article