Biciye mu Ishyirahamwe ry’Imikino njyarugamba ya Taekwondo, mu Rwanda hagiye kubera imikino mpuzamahanga ihuza abana batarengeje imyaka 15 [East Africa Cadets Taekwondo Championship 2026].
Iri rushanwa riteganyijwe kuzakinwa ejo tariki ya 17 Ukwakira 2026 kuri Hill Top Hotel guhera Saa Mbiri za mu gitondo kugeza Saa Kumi n’Imwe z’amanywa.
Biteganyijwe ko amakipe 20 yo mu bihugu birimo u Rwanda rwaryakiriye, Kenya na Uganda, ari yo azaryitabira. U Rwanda rufitemo amakipe 16 arimo abiri y’inkambi z’impunzi za Mahama na Kiziba, Uganda izaba ihagarariwe n’amakipe atatu mu gihe Kenya izaba ihagarariwe n’ikipe imwe.
Iyi mikino izahuza ibi bihugu byo mu Karere ka Afurika k’i Burasirazuba, izakinwa n’abari munsi y’imyaka 15. Igamije kubafasha kugaragaza impano bifitemo mu mukino wa Taekwondo.
Ni imikino kandi igamije kugaragaza ubushobozi bw’abato muri uyu mukino ndetse no gutera akanyabugabo impunzi mu kugaragaza impano zifitemo. Abazarushanwa, bazakina Kyorugi [Sparring] na Poomsae irimo imyiyerekano ya Tekiniki.

UMUSEKE.RW

