Inyandiko ni ikigega n’umurage, ibyo wamenya ku Ishyinguranyandiko y’Igihugu

Inteko y’Umuco yavuze ko  ibigo bifite uruhare rukomeye mu kubungabunga inyandiko zibitse amateka afitiye Igihugu akamaro kuko bifasha abantu kumenya amateka yaranze igihugu uko imyaka isimburana. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Kamena 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Inyandiko. Ni umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Inyandiko, ikigega cy’amateka n’umurage by’Abanyarwanda’. […]