Ababyeyi batewe impungenge no kwiyandarika ku rubyiruko

Ngoma:Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Ngoma, bavuze ko bafite impungenge z’imyitwarire mibi y’urubyiruko, aho bishora mu busambanyi, bikabaviramo gutwara inda imburagihe no kurwara virus ya SIDA.

Urubyiruko ruri kwigishwa ububi bwa SIDA

Babigarutseho ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima,RBC, cyari mu bikorwa bishishikariza urubyiruko n’abandi kwirinda SIDA.

Bamwe mu babyeyi babwiye UMUSEKE ko bahangayikishijwe no kuba kuri ubu urubyiruko rwiyandarika, rukishora mu bikorwa by’ubusambanyi.

Umwe yagize ati” Urubyiruko muri iki gihe hari bagira kwiyandarika,cyane cyane nk’abana b’abakobwa, yagira ubukene, yavuka mu muryango ucyennye,akagira kwifuza ku buzima ashaka kwinjiramo,agashaka kubwinjiramo mu buryo butari bwiza.”

Undi nawe ati” Urubyiruko rugenda rugira uburangare ariko iyo tubabaye hafi, tukabaganiriza,bagira ubwirinzi, bakaba bakwirinda icyorezo cya SIDA.”

Akomeza ati” Niyo mpamvu tugomba kubaganiriza, tukabereka ububi bwabwo, kugira ngo barusheho kwirinda, bagire ubuzima bwiza.Hari ababiterwa n’imibereho mibi, bagahitamo kwiyandarika,bagahura n’ibishuko byinshi.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Ngoma Dukuzimana Marie Alice, avuga ko baganiriza ababyeyi kuba hafi y’abana babo.

Avuga ko urubyiruko rugirwa inama yo kwifata, bagategereza igihe bazashingira ingo zabo.

Ati” Twigisha abantu kwifata, bagatereza igihe bazagirira ingo. Icyo nicyo cyibanze, kuko ni cyo cyidufasha, bigatuma Tutagira imibare y’abaterwa inda.”

- Advertisement -

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) muri Gashyantare uyu mwaka yatangaje ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 aribo batewe inda imburagihe.

Muri iyo mibare, intara y’Iburasirazuba ifite 37%.

Kugeza ubu mu Karere ka Ngoma habarurwa abangavu 208 batewe inda zitateguwe n’abandi 622 bari hagati y’imyaka 18 na 19 babyariye iwabo.

Ni mu gihe abafite ubwandu bwa SIDA bafata imiti  mu Karere bangana 5400

Umuhanzi Platini yigisha urubyiruko binyuze mu bihangano

 

TUYISHMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW