Nyagatare: Abagore bakora ubucuruzi ntibasobanukiwe iby’ikigega kizahura abagizweho ingaruka na Covid-19

Abagore bakora ubucuruzi butandukanye mu Karere ka Nyagatare bavuga ko batarasobanukirwa byimbitse imikorere y’Ikigega Nzahurabuhungu (ERF) cyashyizweho hagamijwe guhangana n’ihungabana ry’Ubukungu ryatewe na Covid-19. Ni Ikigega cyashyizweho na Leta y’u Rwanda mu gufasha bizinesi (business) zitandukanye zaba iziringaniye cyangwa iziciriritse n’abantu ku giti cyabo, aho abantu bagana ibigo by’imari bakorana na byo bagahabwa inguzanyo. Iyo […]