Umugabo akurikiranyweho kwiba insinga z’amashanyarazi

Umugabo ukekwaho kwiba insinga z'amashanyarazi

Nyanza: Umugabo akurikiranyweho kwiba insinga z’amashanyarazi zifite uburebure bwa metero 35.

Umugabo witwa Nsengiyumva Olivier w’imyaka 42, wo mu Murenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza, yafashwe akurikiranyweho kwiba insinga z’amashanyarazi zifite uburebure bwa metero 35 yari yazikuye ku ipoto y’amashanyarazi.

Uyu mugabo yafashwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, abaturage n’inzego z’ibanze, nyuma yo gukekwaho kwiba izo nsinga zari zijyanye umuriro w’amashanyarazi mu rugo rwa Uwimana Ferdinand w’imyaka 56.

Ubwo bujura bwabereye mu Mudugudu wa Rukomo, Akagari ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo, mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Ibi bibaye mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kumvikana abaturage bagaragaza impungenge z’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, ibikorwa bishobora gutuma imiryango n’ibikorwa bitandukanye bimara igihe bidafite umuriro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, asaba abaturage kugira uruhare mu kurinda ibikorwa remezo no gutanga amakuru ku gihe ku bantu bakekwaho kubyiba cyangwa kubyangiza.

Avuga ko ubujura bw’ibikorwaremezo, birimo insinga z’amashanyarazi, buhungabanya ubukungu bw’igihugu, budindiza iterambere, bukabangamira imibereho myiza y’abaturage ndetse n’umutekano muri rusange.

Agira inama abantu bishora muri ibyo bikorwa kubireka, bakamenya ko kwangiza cyangwa kwiba ibikorwa remezo ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi ko bitagira ingaruka ku muntu umwe gusa, ahubwo bigira ingaruka ku baturage benshi no ku iterambere ry’igihugu.

Abasaba gushaka imibereho binyuze mu mirimo yemewe n’amategeko, bakirinda kwishora mu bujura, ndetse bakamenya ko Polisi n’izindi nzego zizakomeza gukurikirana no gufatira ibyemezo abishora muri ibyo bikorwa.

Nsengiyumva Olivier afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ntyazo kugira ngo akurikiranwe mu gihe iperereza rikomeje.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *