Umugabo n’umugore bishwe biha akabyizi

Mu karere ka Bugesera ni mu ibara ritukura cyane

Bugesera: Mu Murenge wa Juru haravugwa urupfu rw’umugore n’umugabo bishwe n’abagizi ba nabi, aho bivugwa ko “babatemye bikekwa ko barimo gusambanira mu ishyamba.”

Amakuru avuga ko ibi byabaye ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2026, bibera mu Kagari ka Mugorore, Umudugudu wa Tabari, Umurenge wa Juru.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’abatuye muri uyu Murenge avuga ko ba nyakwigendera, Ngarukiye Vincent uri mu kigero cy’imyaka 69 na Mukamuryango Agnes w’imyaka 40, bacaga inyuma abo bari barashakanye na bo bityo bikabababaza.

Amakuru avuga ko ubufatanye n’inzego z’umutekano hafashwe abantu bikekwa ko bagize uruhare mu rupfu rw’uriya mugabo n’umugore.

Abakekwa mu rupfu rw’abavuzwe bafashwe Nzabonimana Cyprien 50 w’imyaka 50 akaba ari umugabo w’umugore wishwe bigakekwa ko yamujijije kumuca inyuma.

Undi wafashwe ni Yamfashije Seraphine w’imyaka 43 bikekwa ko yari inshoreke y’umugabo wishwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Ruzagiriza Vital, yabwiye UMUSEKE ko iperereza ryatangiye ngo hakurikiranywe abari inyuma y’ubu bwicanyi.

Ati “Ubugenzacyaha buriho burabikurikira n’ubushishozi.”

Amakuru avuga ko ku munsi w’ejo ba nyakwigendera bahise bashyingurwa.

Aho byabereye hashyizwe ikimenyetso

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Bihaga akabyizi ?? Kenshi mu cyaro basambanira mu ntoki n’amashyamba.Akenshi babanje gusangira inzoga ahantu mu kabali.Niyo mpamvu burya mu cyaro basambana kurusha mu mijyi.Binyabya ahantu bakabitunganya !! Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions nyinshi z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye harimo:Kwicwa,Gufungwa,Guhotora uwo wabyaye,Gukuramo inda,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Nkuko Yesaya 48,umurongo wa 22 havuga,nta muntu ukora ibyo Imana itubuza ugira amahoro.Igihano kiruta ibindi byose imana izabaha,nuko abakora ibyo itubuza bose,izabarimbura ku munsi wa nyuma,kandi bene abo bapfuye ntibazazuka ku munsi wa nyuma ngo bahabwe ubuzima bw’iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *