Kamonyi: Dr Nahayo asanga imurikagurisha risiga impinduka nziza ku baturage 

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Hasojwe imurikagurisha ry'iminsi 10

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr NAHAYO Sylvere, yatangaje ko imurikabigorwa n’imurikagurisha ryabaga muri aka Karere ryasize impinduka ku bukungu bw’abaturage ndetse n’iterambere ry’Akarere.

Ibi yabitangaje ubwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Kamena 2024, hasozwaga imurikabikorwa n’imurikagurisha ry’iminsi 10, ryaberaga mu Murenge wa Runda ahitwa Bishenyi.

Dr NAHAYO Sylvere yashimiye abitabiriye bose muri iri murikagurisha , avuga ko ari umusanzu ufatika ku iterambere ry’Akarere.

Yagize ati “Risize umusaruro ufatika yaba ku babonetse bazanye ibicuruzwa baybo ariko no ku baturage bagiye bahagera, hagiye haboneka ibicuruzwa bimwe na bimwe  biri ku biciro biri hasi ugereranyije no hanze. Ibi  bigargaraza ko amafaranga yabashije kugera ku bantu benshi muri iyi tumaze muri iri murikabikorwa n’imurikagurisha.”

Meya Nahayo avuga ko ari ngarukamwaka kandi bitanga umusaruro ufatika.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr NAHAYO Sylvere, avuga ko bagiye gusuzuma icyifuzo cy’uko iminsi rimara ryakwiyongera.

Ati “Turaza kwicara turebe ngo ibitaragenze neza, ibikwiye kunozwa , ibikwiye gushyirwamo imbara hanyuma ubutaha tuzayitegure neza.”

Uhagarariye abikorera mu Karere ka Kamonyi, Munyankumburwa Jean Marie Vianney  avuga ko ashima uburyo ubuyobozi bw’abatekereje bukongera iminsi yo gukora byatumye  bagira umusaruro wisumbuye.

Ati “ Twajyaga tuza hano muri iri murikabikorwa, tugakora iminsi itandatu ariko uyu munsi murabona ko byibura iminsi yariyongereye ,abamurika ibikorwabyabo hano baranezerewe cyane. Hari n’abifuje ko ubutaha yakwiyongeraho gato , ikaba ibyumweru bibiri. “

- Advertisement -

Munyankumburwa yashimiye abitabiriye, avuga ko baranzwe n’ituze ndetse n’isuku .

Abitabiriye baranyuzwe

Umwe mu bitabiriye avuga ko yishimira uko ryari riteguwe kuko ryagenze neza.

Ati “  Uno mwanya nawo wabaye mwiza ndetse n’ibikorwa byose byagenze neza. Twakoreye mu kibuga kitarimo ivumbi ,icyo nacyo twaragishimye cyane. Turabashimiye cyane kandi nk’abafatanyabikorwa turi mu ngamba zo gukomeza guteza imbere akarere kacu.”

Ubuyobozi bw’Abikorera muri aka Karere ,PSF, butangaza ko Imurikabikorwa n’imurikagurisha ryaherukaga umwaka ushize ryitabiriwe n’abantu 63 bari bafite ibyo bamurika ariko biyongereye baba 73.

Hashimiwe abitabiriye imurikabikorwa ryabaga iminsi 10
Meya w’Akarere yashimiye abitabiriye abizeza ubufatanye

UMUSEKE.RW