Byabagamba yagaragaje inzitizi ko Urukiko rwa gisivile rutamuburanisha ari umusirikare

Urubanza rwa Tom Byabagamba rwasubukuwe aho yajururiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, mu Rwisumbuye rwa Nyarugenge, gusa yasabye Urukiko kubanza gusubika urubanza rwe kugira ngo ahabwe uburenganzira bwo kuganira n’abamwunganira mu mategeko, ndetse avuga ko urukiko yajuririye nta bubasha bwo kumuburanisha afite kandi ari urwa gisivile mu gihe we ari umusirikare.

Col Byabagamba avuga ko afunzwe gisirikare bityo ko inkiko za gisivile nta bubasha zifite bwo kumuburanisha

Ubujurire bwa Byabagamba wabaye Umukuru w’Abasirikare barinda Perezida wa Repubulika mu ngabo z’u Rwanda, nyuma akaza kwamburwa impeta zose za gisirkare bwaburanishije hifashishijwe ikoranabuhanga rya Webex.

Ubushinjacyaha bwo bwaburanye buri mu biro byabwo, Col Tom Byabagamba n’abamwunganira mu mategeko Me Paul Ntare na Me Gakunzi Gasore Valery bo bari kuri Gereza i Kanombe.

Abacamanza bari ku Rukiko mu cyumba cya 2.

Uru rubanza rwagombaga gutangira saa mbiri za mugitondo ariko rwatangiye saa tatu zirenzeho iminota 40 kubera kubanza gutunganya ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Inteko y’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko niyo yayoboye iburanisha.

Umucamanza yatangiye abaza (Col) Tom Byabagamba niba yiteguye kuburana ahita azamura inzitizi ko aribwo akibonana n’abamwunganira mu mategeko.

Uyu wahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo za RDF afite ipeti rya Colonel, yabwiye Umucamanza ko atajya ahabwa umwanya wo kubonana n’abamwunganira mu mategeko asaba ko yahabwa umwanya bakabanza kuvugana.

Tom Byabagamba yanabwiye Urukiko ko ataburanishwa n’Urukiko rwa gisivili kandi ari umusirikare, avuga ko asaba kuburanishwa n’inkiko zibifitiye ububasha kuko afunzwe gisirikare.

- Advertisement -

Yahise avuga ko urubanza rutaba kubera iburabubasha ry’Urukiko, ndetse ko n’Ubushinjacyaha nta bubasha bufite bwo kumushinja kandi ari umusirikare.

Umucamanza yahise aha ijambo Ubushinjacyaha ngo bugire icyo bubivugaho bwahise bubwira urukiko ko niba koko Byabagamba atarabonana n’Abamwunganira mu mategeko gusaba kubanza kuvugana na bo ngo bige kuri ‘Dossier’ abyemererwa n’amategeko.

Ndetse Ubushinjacyaha bisaba urukiko gusuzuma izindi nzitizi zijyanye n’iburabubasha ry’urukiko n’iry’ubushinjacyaha.

Umucamanza yahise asubika urubanza rwa Col Tom Byabagamba ategeka ko icyemezo cy’urukiko kizasomwa ku wa 22 Mata 2021 saa munani z’igicamunsi, hamenyekana niba koko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rudafite cyangwa niba rufite ububasha bwo kuburanisha Tom Byabagamba mu bujurire.

Urubanza rwe rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video

 

Byagenze gute ngo Byabagamba ajuririre mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge?

Ku wa 24 Ugushyingo 2020 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije Tom Byabagamba icyaha cy’ubujura bwa telephone akatirwa gufungwa imyaka itatu.

Yahise ajurira mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Tom Byabagamba uretse iriya myaka itatu yakatiwe mu rubanza rw’ubujura, asanzwe akatiwe indi myaka 15 yemejwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku bindi byaha aregwa bikomeye birimo kugumura rubanda no gusuzugura ibirango by’igihugu.

Uru rubanza rwaherukaga gusubikwa ku wa 19 Werurwe 2021 bisabwe n’abamwuganira mu mategeko.

Me Paul Ntare umwe mu bamwunganira icyo gihe yasabye ko urubanza rwasubikwa rugahabwa indi tariki kuko byari byahuriranye n’urundi rubanza yari afite mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Urubanza rwa Col Tom Byabagamba rwagarutse mu bitangazamakuru muri Mata 2020 aho uwari Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda icyo gihe, Lt Col Innocent Munyengango yatangaje Byabagamba yongeye kuregwa mu nkiko ibyaha birimo kugerageza gutoroka gereza gusa ubwo yatangiraga kuburana iki cyaha ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bumukurikiranyeho icyaha cy’ubujura bwa Telephone na Charger yayo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yibye Telephone ya Samsung j2. Col Tom aburana ahakana iki cyaha avuga ko atari umuntu muto wo kwiba tephone.

Tom Byabagamba yatawe muri yombi muri 2014 kuwa 08 Kanama  amaze imyaka 7 afunzwe we mubihe bitandukanye yagiye abwira urukiko ko afunzwe muburyo bunyuranije n’amategeko kuko afungiye mukigo cya gisirikare Ikanombe aho gufungirwa muri Gereza aho abandi bafungirwa

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW