Gakenke: Ibitaro bishya bya Gatonde bemerewe muri 1999, byakiriye abarwayi ba mbere

Mu karere ka Gakenke kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mata ibitaro bishya bya Gatonde byatangiye kwakira abarwayi. Ni ibitaro bari baremerewe mu mwaka w’i 1999.

Ibitaro bya Gatonde babyemerewe bwa mbere mu mwaka wa 1999

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame asura Akarere ka Gakenke ku wa 24 Werurwe 2016, ni bwo yasabye ko Ibitaro bya Gatonde byubakwa, icyo gihe yanibukije ko byagakwiye kuba byaruzuye kuko n’ubundi byari byaremewe mu mwaka wa 1999 ariko asezeranya abanya Gakenke ko bizubakwa vuba.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mata 2021 nibwo ibi Bitaro bishya bya Gatonde biherereye mu Murenge wa Mugunga byatangiye kwakira abarwayi, bikaba byitezweho kuvura Abaturage bo mu Karere ka Gakenke n’igice kimwe cy’Akarere ka Nyabihu, Ngororero na Muhanga.

Kuzura kw’ibi bitaro byatwaye asaga Miliyari 2.8Frw byatangiye kubakwa mu mwaka wa 2017 byuzura muri 2020 ariko bikaba byatashywe ku mugaragaro mu ntangiriro za 2021.

Ibitaro bya Gatonde ni igisubizo ku batuye muri aka gace kagizwe ahanini n’imisozi miremire. Bamwe bajyaga kwivuza mu Bitaro bya Shyira mu Karere ka Nyabihu abandi bakajya ku Bitaro bya Nemba bakoze urugendo rwa Km 40.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abarwayi ba mbere bakiriwe kuri ibi bitaro bavuga ko baruhutse ingendo bakoraga bajya ku Bitaro bya Nemba, bakaba bishimira serivisi bahawe bakigera kuri ibi bitaro bishya.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gatonde, Dr Dukundane Dieudonné avuga ko ibi bitaro bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 60 kuko ari byo bitanda bifite ariko hariho n’abazajya bivuza bataha, bakazajya bavura indwara zisanzwe zirimo iz’amaso, amenyo, ubugororangingo n’izindi ndwara zitandukanye.

- Advertisement -

Uyu muyobozi yavuze ko ibi bitaro bije gukemura imvune abarwayi bahuraga na zo kuko bakoraga ibirometero bitari bike bajya kwivuza.

Imiterere y’aka gace ikaba iri mu bigora abaturage kugera kwa muganga kuko ahenshi bisaba ko umurwayi ajyanwa mu ngobyi, ibintu abahatuye basobanura ko biruhukije.

Aba mbere bagiye kuhivuriza ku wa Gatatu tariki 14 Mata 2021
Nibura ngo bishobora kwakira abarwayi barara 60

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

#Rwanda #Gakenke #MINISANTE #KagamePaul #RBC