Gasabo: Murenzi avuga ko akarengane mu rubanza rwe katumye yitabaza urw’Ubujurire

Kopi y’imikirize y’urubanza rw’ubujurire rwaciwe n’Urukiko Rukuru tariki 19/2/2021  igaragaza ko Murenzi Alphonse utuye mu Murenge wa Kibagabaga mu Karere ka Gasabo, yatsinzwe aho yasabaga iteshwa agaciro ry’icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko imyubakire ye idahwitse yasenye urukuta rw’umuturanyi we Mutabazi Abayo Jean Claude, rutegeka ko azamuha indishyi ya miliyoni 22Frw.

Igice cy’ahagana ruguru hari annex ntihangiritse Urukiko Rukuru rwakuyemo agaciro kayo ka miliyoni 3 zirenga habarwa indishyishye y’ibindi byangiritse

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Murenzi Alphonse, rushimangira ko imyubakire idakurikije amategeko ku ruhande rwe yatumye itaka yarunze mu mbuga ye riremera urukuta rwa Mutabazi Abayo utuye munsi ye, rurasenyuka ndetse hangirika imodoka 2 zari mu igaraji.

Icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo ku wa 19/2/2021 gihindura icy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, cyo ku wa 8/11/2019, kivuga ko MUTABAZI ABAYO Jean Claude n’umugore we bagomba kwishyurwa indishyi irenga miliyoni 12 Frw (12.581.738 Frw), hakavamo miliyoni 3Frw (3.369.336 Frw) y’agaciro ka “annexe”, kuko abahanga bemeje ko “annexe” nta kibazo ifite.

Ikemezo cy’urukiko kigira kiti “Niyo mpamvu agaciro kayo kagomba kuvanwa mu bigomba kwishyurwa kubera ko niba ntacyo yabaye, kuyishyura byaba ari ugukungahaza MUTABAZI ABAYO Jean Claude nta mpamvu, bityo rero mu ndishyi z’ibyangiritse zagenwe, hakwiye kuvanwamo 3.369.336 Frw.”

 

Murenzi Alphonse yajuririye mu Rukiko rw’Ubujurire avuga ko hajemo akarengane

Murenzi Alphonse avuga ko yajuriye mu Rukiko rw’Ubujurire tariki 21/3/2021 kubera ko mu icibwa ry’urubanza rwe ibimenyetso yahaye Urukiko byirengagijwe, bityo akavuga ko hajemo akarengane mu mikirize y’urubanza.

Agira ati “Nk’uko abahanga babigaragaje, nk’uko byagiye bigaragazwa muri raporo zitandukanye n’ibyo twagiye tugaragariza Urukiko ku makossa y’imyubakire yagiye akorwa na buri ruhande n’impamvu twagiye tugaragariza urukiko zateye isenyuka, zirimo igaraje rya Abayo ryagiye rimena amazi mu rukuta ndetse no mu gihe cy’imvura, imyanzuro y’Urukiko ntabwo twayishimiye byabaye ngombwa ko tujurira kuko ibyo twabonye, hajemo kubogama no kwirengagiza ibiteganywa n’amategeko y’imyubakire harebwa uruhande rumwe gusa, amakosa y’uwo twaburanaga yose arirengagizwa niyo mpamvu twajuriye ngo tubone ubutabera.”

Murenzi Alphonse avuga ko kuri we amategeko areba imyubakire areba bose, ko abahanga bagiye bagaragaza amakosa yakozwe kuri buri ruhande, (kuri we n’uwo baburana), akemeza ko Urukiko rwabyirengagije.

- Advertisement -

Ati “Hamwe bagaragazaga ko yishe amategeko kuko atari abizi kuko yubatse mbere, ariko ndumva ko nta mpamvu y’uko ataryozwa amakosa.”

Murenzi ahagaze ku ruhande rw’uko impamvu yateye isenyuka ry’urukuta ari amazi yavaga mu igaraji rya Mutabazi “yamanuye urukuta rwe n’urwange (Murenzi Alphonse), ariko nyuma bavuga ko ari amazi yaturutse iwange,” abivuga agaragaza ko yarenganyijwe.

Ati “Nagaragaje ko aho igaraji ritamenaga amazi nta kibazo cyabaye kuko ku yindi nzu ya annex ntacyo yabaye kandi nayo inyuma ifite itaka. Urukiko rwabyimye amatwi rurabyihorera.”

Iby’imyubakire Murenzi avuga ko fondation y’umuturanyi we Abayo itari yujuje ibisabwa ndetse ngo byagaragajwe n’abahanga ariko urukiko rurabyirengagiza.

Ati “Fondasiyo uko igomba kuba ingana, uko urukuta ruzamuka n’ibisabwa, iye ntiyarimo kubahiriza amategeko, ntiyujuje ibipimo, nta colonne yari ifite, n’uko yazamuye urukuta nta na kimwe gikurikije amategeko ariko urukiko rwabyimye amatwi ruvuga ko ari jye ufite amakosa.”

Ku mafaranga y’indishyi agera kuri miliyoni 9Frw (Frw 9, 212, 402) Murenzi n’umugore we bagomba gutanga bayaha Mutabazi Abayo n’umugore we, na byo Murenzi yarabijuririye avuga ko “Abagenagaciro bagaragaje agaciro k’ibyangiritse badafite ubwo bubasha bwo kugaragaza icyasenye urukuta.”

Ati “Ibyo twavuze Urukiko rurabyemera, nyuma rushyiraho abahanga, ariko nyuma Urukiko rwemera agaciro k’abagenagaciro ka miliyoni 12Frw babaze bavuga ko na annex yangiritse, nyuma rukuraho miliyoni 3Frw z’agaciro ka Annex ruvuga ko annex itangiritse.”

Murenzi avuga ko ibiza byo muri Gicurasi 2018 byabaye imvano nyamukuru yatume amazi ava ku igaraji rya Abayo n’ayinjra mu byobo bye aba menshi bigabanya intege z’urukuta rwe rurahirima.

Kuri icyo ariko Urukiko rwavuze ko nta bahanga bagaragaje ko ibiza byabaye.

Yongeraho ati “Ikindi mu byo mbona nzira ni uko uwo tuburana yakoze mu rukiko twaburaniyemo rwa High Court.”

Ku rundi ruhande mu icibwa ry’imanza zabanjirije ubujurire, ibyemezo by’inkiko bigaragaza ko Mutabazi Abayo Jean Claude yagiye atsinda kuko ibipimo bya laboratoire byerekanaga ko ubukata yubatseho fondation bukomeye, ndetse ko impamvu yatumye urukuta rwe rusenyuka ari imyubakire mibi y’umuturanyi we, n’ibitaka yarunze ku rukuta rwe byarureremereye rurasenyuka.

Murenzi Alphonse we akavuga ko raporo ivuga ku myubakire yagendweho hafatwa ibyemezo by’inkiko itari guhabwa agaciro kuko harimo Ing. HIRWA Eugene uri mu bayikoze ufite ibyo atemeranyaho na bagenzi be.

Avuga ko inkiko nizidakemura ikibazo cye, azakigeza ku Mukuru w’Igihugu.

Tariki 22 Gicurasi 2018 nibwo ikibazo cyabo cyakomeye nibwo inkuta za bariya baturanyi zasenyutse n’izindi ngaruka zakurikiyeho

 

Inshamake y’ikibazo…

Tariki 22 Gicurasi 2018 nibwo ikibazo cyabo cyakomeye, urukuta rwa Mutabazi Abayo utuye hepfo rwarahirimye, ku mpamvu avuga ko zatewe n’imyubakire mibi ya Murenzi Alphonse utuye ruguru ye, ariko Murenzi na we akavuga ko byatewe n’imyubakire mibi ya Mutabazi Abayo, avuga ko ibiza byatewe n’imvura byongereye ubukana amazi yamenwaga n’igisenge cya parking ya Abayo cyari gifatiye ku rukuta rw’igipangu.

Urukuta rw’igipangu cya Mutabazi Abayo rusenyuka rwajyanye na parking bigwira imodoka 2.

Mbere yo kujya mu Rukiko abaturanyi bagerageje kunga iyi miryango, bemeza ko mu byangiritse Murenzi (utuye ruguru) yishyura 65% by’ibyangiritse, Me Mutabazi Abayo akishyura 35% ariko nta gaciro mu mafaranga kagenwe icyo gihe.

Kumvikana byarananiranye hitabazwa Urukiko. Mu cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo cyafashwe ku wa 8/11/2019, rwemeje ko ikirego cya Mutabazi Abayo Jean Claude n’umugore we gifite ishingiro, rwemeza ko isenyuka ry’urukuta rw’urugo rwabo ryaturutse ku makosa y’imyubakire mibi ya Murenzi Alphonse.

Murenzi Alphonse n’umugore we bategetswe gufatanya kwishyura Mutabazi Abayo Jean Claude n’umugore we indishyi zingana na miliyoni makumyabiri n’ebyiri ibihumbi ijana na mirongo itanu n’icyenda magana atanu mirongo itatu n’umunani (22.159.538Frw). Kuri ayo hakiyongeraho amadorali ibihumbi bitandatu n’ijana na mirongo irindwi n’atatu (6173$).

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

Murenzi na Mutabazi Abayo bombi yajuririye mu Rukiko Rukuru…

MURENZI Alphonse n’umugore we bajuriye mu Rukiko Rukuru bavuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwashingiye kuri raporo (ni abahanga mu by’ubwubatsi bashyizweho n’Urukiko ngo bajye kureba uko imyubakire ya bariya baturanyi yari imeze) yakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko abayikoze batigeze barahira ndetse no kuba abahanga ubwabo batarayishyikirije Urukiko, ahubwo ibyo bikorwa n’umwe mubaburanyi ari we MUTABAZI.

Muri icyo kirego cy’Ubujurire Murenzi Alphonse yavugaga kandi ko hirengagijwe ko imyubakire ya Mutabazi Abayo Jean Claude itari yubahirije ibipimo by’imyubakire ari byo byatumye urukuta rwe rudashobora kwihanganira ibiza byariho, kandi ko yubatse atabiherewe uruhushya.

Ku rundi ruhande MUTABAZI ABAYO Jean Claude na we yari yajuririye Urukiko Rukuru, bo n’abunganizi be bavuga ko urukiko rwatanze amafaranga make y’ubukode bw’imodoka RAD 586 M na RAC 847Y nk’uko babigaragarije ibimenyetso byerekana ko ayishyuwe ari 850,000Frw ku modoka RAD 586M na 360,000Frw ku modoka RAC 847 Y.

Bavugaga kandi ko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanze kubagenera 1,001,050 Frw yakoreshejwe nyuma yo gusenyerwa na mbere yo gutanga ikirego mu rukiko, rwemeza ko ayagaragarijwe ibimenyetso ari 200,000Frw gusa, kandi byaratanzwe.

Basabye kandi indishyi z’akababaro zingana na 20,000,000Frw kubera imyubakire ya MURENZI Alphonse mibi n’ingaruka yateje.

Mu bindi yajuririye harimo ko Urukiko rwategetse ko afatanya na Murenzi Alphonse kubaka urukuta rwa miliyoni 14Frw ariko ntirwagena ayo buri wese azatanga n’uzafata inshingano mu kurwubakisha.

Me MAFARANGA uburanira SANLAM AG PLC LTD yasabaga ko amafaranga bemerewe mu rukiko rwisumbuye agera kuri 2.183.000 ashyirwa mu cyemezo.

 

Icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo ku wa 19/2/2021 ku bijyanye n’ubujurire bwabo bombi

Urukiko rumaze kwemeza ishingiro ry’ubujurire bwa MUTABAZI ABAYO Jean Claude n’umugore we, rwavuze ko urubanza RC 00203/18/TGI/GSBO rwaciwe ku wa 8/11/2019 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruhindutse kuri bimwe.

Rutegeka ko indishyi MUTABAZI ABAYO Jean Claude n’umugore we bari kwishyurwa irenga miliyoni 12 Frw (12.581.738 Frw), havamo miliyoni 3Frw (3.369.336 Frw) y’agaciro ka “annexe”, kuko ngo abahanga bemeje ko “annexe” nta kibazo ifite.

Ikemezo cy’urukiko kigira kiti “Niyo mpamvu agaciro kayo kagomba kuvanwa mu bigomba kwishyurwa kubera ko niba ntacyo yabaye, kuyishyura byaba ari ugukungahaza MUTABAZI ABAYO Jean Claude nta mpamvu, bityo rero mu ndishyi z’ibyangiritse zagenwe, hakwiye kuvanwamo 3.369.336 Frw.”

Rwategetse MURENZI Alphonse n’umugore we guha MUTABAZI ABAYO Jean Claude amafaranga y’igihembo cy’Avoka, ikurikiranarubanza n’igarama yose hamwe angana 740.000frw.

Urukiko rwanategetse ko MURENZI Alphonse n’umugore we basubiza SANLAM AG PLC Ltd 2.183.000frw yakoresheje imodoka ya MUTABAZI ABAYO Jean Claude n’umugore we.

Raporo igaragaza ubutaka bariya baturanyi bubatseho uko bwari bumeze

Murenzi Alphonse avuga ko uko igaraji rya Abayo ryari ryubatse hari amazi yavaga mu gisenge akajya mu rukuta, ariko siko Urukiko rwabibonye
Isenyuka ry’urukuta ryangije byinshi harimo imodoka 2

UMUSEKE.RW