Heriman yinjiye mu nyeshyamba za FLN azi ko azacyurwa n’imishyikirano, yavuze uko yacyuwe n’imvura y’amasasu

*Aburana yemera ibyaha aregwa
*Ahakana kuba mu mutwe w’iterabwoba
*Uko yabaye umurwanyi wa FLN n’uko yabaye Umuvugizi yabivuze

Kuri uyu wa Kane tariki 29 Mata, 2021 Urugereko rw’Urukiko Rukuru rushinzwe gukurikirana ibyaha byambukiranya rwitije icyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga rwakomeje kuburanisha Urubanza rwa Rusasabagina n’abandi bari kumwe na we, wumviswe Herman Nsengimana wari Umuvugizi wa FLN akaba yasobanuye ibikorwa byose bijyanye n’ibyaha akekwaho.

Herman Nsengimana ni we wasimbuye Major Sankara ku mwanya wo kuvugira inyeshyamba za FLN

Ubusanzwe Herman Nsengimana aburana yemera ibyaha aregwa, gusa kuri uyu wa Kane we n’Umwunganizi we basobanuye mu buryo burambuye ibikorwa Nsengimana yakoze, basaba urukiko kuzaba ari rwo rugena niba bihura n’ibyaha Ubushinjacyaha bumurega.

Nsengimana wasimbuye Nsabimana Callixte waje kwiyita Major Sankara ku buvugizi bw’inyeshyamba za FLN, aregwa ibyaha bibiri. Kwinjira, cyangwa gutorerwa kujya mu mutwe w’ingabo zitemewe n’ingabo z’igihugu n’icyaha cyo Kuba  mu Mutwe w’Iterabwoba.

 

Uko yinjiye mu nyeshyamba za FLF kugera afashwe?

Herman Nsengimana avuga ko yahunze igihugu tariki 22 Mata 2014 ubuzima bwe butameze neza mu Rwanda aca iy’Amajyaruguru aruhukira muri Uganda.

Avuga ko nta mahoro yahagiriye yahoraga akerakera, rimwe akava aho ari akajya ahandi.

Muri 2015 yavuze ko yafatiwe muri Uganda arafungwa kuko hari Abanyarwanda bishe Umupolisi, na we arafatwa bikekwa ko abarimo ariko nyuma y’iminsi 10 ararekurwa.

- Advertisement -

Nyuma ngo yahuye na Sankara kuri Social Media (internet) akajya avugana na we, mu Ukwakira 2017, Sankara nibwo ngo yamubwiye ko atakiri muri RNC kuko idafite gahunda (mu bikorwa byo gutera u Rwanda no gufata ubutegetsi impunzi zigataha).

Hashize iminsi ngo yumvise kuri Radio ko Sankara yashinze umutwe witwa Rwandese Revolution Movement (RRM).

Nyuma Sankara yaje kumusaba kujya muri Congo Kinshasa akamuhuza n’abantu bo mu mitwe irwanya Leta bahakorera bo mu mutwe wa CNRD Ubwiyunge (Conseil National pour le Renouveau et la Démocratie) bakuriwe na Gen Wilson Irategeko.

Yavuze ko tariki 18 /04 /2018 ari bwo yinjiye mu mutwe wa FLN (National Liberation Front).

Herman Nsengimana ngo yatangiye amahugurwa ya gisirikare tariki 12/09/2018 nyuma y’amezi atatu asohoka mu basirikare.

Avuga ko yabanje kuba kwa Gen. Antoine Hakizimana «Jeva » nyuma ajya kuba mu rugo i Karehe mu rugo rwa Wilson Irategeka.

Tariki 05/05 /2019 nibwo Gen Wilson Irategeka yamusabye ko aba umuvugizi w’inyeshyamba za FLN kuko Callixte Nsabimana wari Umuvugizi yari yafashwe.

Yamubwiye ko mu bwumvikane CNLD na RRM bagiranye Umuvugizi w’inyeshyamba za FLN ava muri RRM.

Nsengimana Herman ati “Yarambwiye ngo Sankara yafashwe kuko atari mu ishyamba, wowe bazajya kugufata twese twarafashwe.”

 

Inzozi zo gutaha habaye imishyikirano kuri Nsengimana zishwe n’imvura y’amasasu

Nsengimana Herman avuga ko tariki 25 /11/ 2019 inkambi ya Karehe yatewe, we n’izindi nyeshyamba bagerageza kwirwanaho iminsi 3.

Ati “Nyuma haza imvura y’amasasu n’amabombe, uhaguye undi ugafatwa. Numva amasasu abaye menshi, ninjira mu gihuru ndatuza, nyuma bwije ndara ngenda ishyamba nyuba bukeye ngera ahari abasirikare, bati amaboko hejuru, sinarinkirimo umurwanyi baba baramfashe!”

Icyo gihe ngo baramujyanye bamujyeza ku bandi basirikare bari kumwe mu mutwe wa FLN barimo Brig Gen Mberabahizi David, Col Gatabazi Joseph wari Umujyanama wa Chef d’Etat Major wa FLN na Major Diallo n’abandi basirikare bagera kuri 400 bari bafashwe n’ingabo za Congo Kinshasa (FARDC).

Tariki 16 Ukuboza 2019 nibwo bajyanwe i Mutobo.

 

Ibikorwa yakoze arabyemera akavuga ko Urukiko ruzagena niba bigize ibyaha aregwa

Nsengimana Herman yunganirwa na Me Kabera Johnson na Me Rugeyo Jean, kuri uyu wa Kane yabwiye Urukiko ko yagiye muri iriya mitwe atazi ko ari iy’iterabwoba ko ndetse bimwe mu bikorwa bashingiraho bamurega yabyumviye mu Rukiko.

Ati “Nagiyemo batambwiye ko ari umutwe w’iterabwoba, ni uko ubuzima bwange bwari bumerewe nabi muri Uganda, kandi bambwira ko bandindiye umutekano.”

Yavuze ko Gen JEVA yamubwiye ko bashaka gushyira igitutu kuri FPR-Inkotanyi hanyuma amahanga akazajyamo hagati nyuma y’imirwano nk’uko mbere byagenze RPA irwana na Leta ya Habyarimana Jevenal.

Abajijwe kugira icyo avuga ku bikorwa bya FLN birimo ibitero byahitanye abantu muri Nyungwe na Nyaruguru, Nsengimana Herman yasabye Urukiko gutandukanya ibitero bya Major Sankara n’ibyo we yahawe inshingano zo kubera Umuvugizi.

Herman Nsengimana yemeye ko yavugiye FLN ku bitero bitatu byagabwe n’uwo mutwe ariko avuga ko icyo gihe bari abasirikare bateye abanda basirikare.

 

Me Me Rugeyo Jean yavuze ko Herman ajya muri FLN nta tegeko ryariho ribihana

Me Rugeyo Jean ku cyaha cyo Kwinjira, cyangwa gutorerwa kujya mu mutwe w’ingabo zitemewe n’ingabo z’igihugu avuga ko umukiliya we yinjiye muri FLN ku wa 18 /04 /2018.

Avuga ko uwo mu mutwe biramutse bifashwe ko kuwinjiramo ari icyaha Ingingo y’itegeko Ubushinjacyaha bwashingiyeho burega, ngo icyo gihe icyo bwita ko ari icyaha cyababa cyaramaze gukorwa kuko itegeko rigihana ryatangajwe rinatangira gukurikizwa ku wa 29/09/2018.

Yagize ati “Kiriya gikorwa cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe cyakozwe kitabujijwe muri kiriya gihe, dusanga ntaho urukiko rwahera rumuhanisha ingingo y’itegeko ryaje nyuma. Kuko igikorwa cy’ingenzi kirebwa “element materiel” ni ukwinjira muri uriya mutwe.”

Perezida w’Inteko iburanisha urubanza yagiye abaza ibibazo byo gusobanukirwa. Ati “Yawinjiyemo awuvamo ryari? Awugumyemo kugera itegeko risohotse icyo gihe itegeko ntiryamuhana?”

Me Rugeyo yavuze ko mu mahame y’amategeko, itegeko ritajya rireba iby’inyuma. Avuga ko kuba yaragumye mu mutwe, bareba ibyanditse mu ngingo y’itegeko.

Ati “Ntabwo yawinjiyemo kabiri, yabikoze rimwe kandi ni cyo gikorwa nyamukuru kivugwa mu itegeko.”

Perezida w’inteko iburanisha yongeye kubaza ati “Umuntu wese wemera ku bushake kujya mu mutwe, musanga byarabaye mu buryo bwa rimwe “infraction instantanée”?”

Me Rugeyo ati “Yego, byakozwe rimwe.”

Herman Nsengimana yavuze ko yagiye mu nyeshyamba kuko bamwijeje umutekano no kuzataha mu gihugu avuye mu buhungiro

 

FLN ntabwo Ubushinjacyaha bwavuze ko ari umutwe w’iterabwoba – Me Rugeyo

Icyaha cya kabiri Herman Nsengimana ashinjwa ni ukuba mu bikorwa by’iterabwoba…. Umunyamategeko Me Rugeyo Jean umwunganira avuga ko hagendewe kuri dosiye y’Ubushinjacyaha ntaho bavuga uruhare rwa Herman Nsengimana ku giti cye mu iterabwoba.

Ati “Turashaka kubwira ukuri Urukiko ku by’umutwe wa MRCD wiswe uw’iterabwoba kugira ngo uwakoze icyaha ahanwe, uwakoze ibikorwa atazi arenganurwe.”

Yahise asobanura ko Umutwe wa Sankara RRM, PDR -Ihumure, CNRD-Ubwiyunge wa Wilson Irategeka, ufite umutwe w’ingabo wa FLN na RDU-Rwanda Nziza ari yo yishyize hamwe ikora Ihuriro rya MRCD (Rwanda Movement for Democratic Change).

Yavuze ko Ubushinjacyaha bwavuze tariki 25 Werurwe 2021 ko MRCD yari igizwe n’iriya mitwe, ariko buvuga ko Herman na we yari muri iriya mitwe.

Ati “Turasanga ari ukwivuguruza kuko nta muntu ku giti cye uvugwamo, imitwe igize MRCD irazwi. Nta ruhare na rumwe Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Herman yagize, ntibagaragaza ko ari ku rutonde rw’abagize uwo mutwe, turasanga icyo cyaha kukimushinja bidakunda, ntabwo yigeze aba umunyamuryango.

Babihuza na FLN yemera tukaba dusanga kuba Ubushinjacyaha bwitiranya imitwe ibiri atari byo.”

Me Rugeyo avuga ko amakuru bafite ari uko FLN itigeze iba ingabo za MRCD.

Ati “Ibi dusobanuye kuri iki cyaha birahagije kugira ngo Urukiko ruzemeze ko uwo nunganira atigeze aba umunyamuryango wa MRCD.”

Me Rugeyo yakomeje agira ati “Ubushinjacyaha bwavuze ikuntu gishya kitwa MRDC-FLN bwafashe buterekamo Herman, nta nyandiko n’imwe, nta kimwenyetso na kimwe kibigaragaza. Ntaho urukiko rwashingira ruvuga ko uwo nunganira yagiye muri uyu mutwe.”

Perezida w’Inteko iburanisha urubanza yahise amubaza ati “Uravuga ko uwo wunganira yemera ko yabaye muri FLN ibyo ntibyaba bihagije ngo aregwe iterabwoba?”

Me Rugeyo yahise avuga ko icyo Ubushinjacyaha bwatangarije mu Rukiko mu mitwe y’iterabwoba ari FDLR-FOCA na MRCD. Ati “Turasanga kuba butaravuzemo FLN nta kindi twabivugaho.”

Yahize abazwa ikindi kibazo kigira kiti “Umutwe wa MRCD mwemera, abawugize bakoze icyaha cy’iterabwoba ntabwo bagikurikiranwaho?”

Me Rugeyo yavuze ko yasubiza mu buryo bubiri. Ubwa mbere ngo umutwe ufatwa nk’iterabwoba mu nyanduko y’Ubushinjacyaha ni MRCD-FLN ntabwo bavugamo MRCD.

Yavuze ko RRM (wa Sankara) uri mu banyamuryango ba MRC, ati “Numvaga ntacyo nabivugaho kuko MRCD ntivugwa nk’umutwe w’iterabwoba. Ariko nsubiye inyuma ihame ry’itegeko, icyaha ni gatozi. Ubushinjacyaha buvuze ko MRCD ari umutwe w’iterabwoba, nibwo bwagaragaza uruhare buri munyamuryango wa RRM yagize muri MRCD.”

Yahise yungamo ati “Bubashije kugaragaza uruhare rwa Nsengimana nibwo twagira icyo tubivugaho.”

Undi Mucamanza, yabajije Me Rugeyo ati “Muremera ko FLN ari umutwe wa MRCD?”

Me Rugeyo asubiza ko bashingiye ku nyandiko y’Ubushinjacyaha ntaho FLN iri mu bagize MRCD.

Umucamanza yahise amubwira ko abona ushaka kunyuranya n’uwo yunganira, kuko abazwa tariki 16 Mata 2020 bamubajije ngo “dusobanurire uko wemera icyaha uregwa cyo kurema umutwe no kuwinjiramo. Aravuga ati “Iyo mpuzamashyaka MRCD ikagira umutwe w’ingabo wa FLN”

Me Rugeyo yasubije ko ibyo kuvuga ngo ishyaka rya Rusesabagina ryihuje na CRND kugira ngo agere ku mugambi wo kugira ingabo, atari byo kuko ingabo zari zihasanzwe kuva muri 2016.

Ati “Ndetse ingabo za CRND zavuye muri MRCD kandi Rusesabagina ntiyavuze ngo muntwaye ingabo, ati ‘zari zifite bene zo bandi.’”

Yasabye akanya ko kuvugana n’Umukiliya we ku bijyanye no guhindura izina kw’imitwe yihuje ikaba MRCD.

Nyuma y’isubukurwa ry’urubanza Me Rugeyo aza abwira Urukiko ari “Turasanga tugendeye ku bisobanuro by’Ubushinjacyaha, FLN itarahinduye izina yarakomeje kuba FLN.”

Herman Nsengimana yahise yunganira Umunyamategeko we avuga uko CNRD yavutse.

Ngo tariki ya 31 /05/ 2016 nibwo umutwe wa CNRD wa Gen Wilson Irategeka bita Rumbago wavutse nyuma yo kwitandukanya na FDLR.

Nyuma FDLR yashatse kubarwanya ngo ibabohoze, kuko yabafataga nk’abana babo, nibwo mu matariki ya mbere y’ukwezi Kamena 2016 biyemeje gukora ingabo ngo zirwane na FDLR.

Herman Nsengimana ati “Ingabo za FLN ziri ukwazo, nta muntu w’umusivile uziha amategeko kimwe n’uko abasivile na politiki bari ukwabo.”

Perezida w’inteko iburanisha urubanza yahise amubaza ati “Wumva ubarizwa he?”

Herman Nsengimana asubiza agira ati “Numvaga ndi muri FLN, kuko iyo ntaza gufatwa nkabasha kugenda nari kuba ndi muri FLN. Jye nk’umusirikare nari muri FLN ariko hari ishyaka ryange (RRM) ryari muri MRCD.”

 

Ubushinjacyaha bwasabye ibisobanuro….

Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yahawe ijambo ngo agire ibyo abaza bidasobanutse.

Avuga ko umwanzuro wo ku wa 24/02/2021 w’ababuranira Herman Nsengimana uhabanye n’uwashyizwe muri system, mu gito cyo kuri uyu wa Kane, ariko wakozwe tariki 28 Mata 2021.

Ruberwa Bonaventure avuga ko mu mwanzuro wa mbere bavuze ko mu mpuzamashyaka MRCD,  Herman Nsengimana agaragaza ko yari Comiseri ushinzwe Urubyiruko nyuma ahindurirwa imirimo ashingwa itangazamakuru.

Ati “Mu wundi mwanzuro bakavuga ko Urukiko rwazemeza ko Herman atabaye umunyamuryango w’impuzamashyaka ya MRCD. Ahandi bavuga ko yemera icyaha, ahandi bakavuga ko atabyemera, tuzafata iki?”

Perezida w’Urukiko yavuze ko bafite uko babyumvise, asaba bene byo kubisobanura.

Me Rugeyo Jean wunganira Herman Nsengimana yahise avuga ko Ubushinjacyaha nta mwanya buragira wo kubaza ibibazo.

Ati “Turabona Ubushinjacyaha ari bwo bwahawe umwanya w’impaka.”

Perezida w’Urukiko yahise avuga ko abaregwa bemerewe kuzatanga ibisobanuro nyuma ya ‘reprique’ (umwanzuro) w’Ubushinjacyaha.

Me Rugeyo Jean ku bijyanye no kuburana umukiliya we yemera icyaha, yavuze ko Urukiko ruzabisesengura rukurikije ibisobanuro yatanze.

Ati “Uwo nunganira yavuze uko ibikorwa byakozwe, urukiko nirwo ruzamenya niba bigize icyaha. Naho gusobanura uko ibikorwa byakozwe si cyo kigaragaza ko umuntu yemera icyaha cyangwa atacyemera.”

Nsengimana amaze kwisobanuro Urukiko rwasabye inama uko abanda bazaburana, bemeza ko buri wese azagenda yisobanura ukwe uko urutonde ruteye.

Hahise hakurikiraho Col NIZEYIMANA Marc n’umwunganizi we.

Urubanza rwitwa urwa Paul RUSESABAGINA rurakomeje.

HATANGIMANA Ange Eric /UMUSEKE.RW