Karongi: Bafashwe batambaye agapfukamunwa bavuga ko aho kukambara bakwemera gupfa

Mu ijoro ryakeye mu Karere ka Karongi hafashwe abantu 40 bishe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, abagore babiri mu bafashwe bavuze ko aho kwambara agapfukamunwa bibaye ngombwa ko bapfa babyemera bagapfa batakambaye.

Muri rusange hafashwe abagera kuri 40 bishwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Mukankuranga Bea na Nyiranshimiyimana Alphonsine bafashwe bo hakiri kare batambaye agapfukamunwa, bavuga ko batazakambara kuko Bibiliya ibibabuza mu byo bemera. Babwiye abashinzwe umutekano ko Igitabo cya Ezekiel no mu Bitabo by’Abami habuza gupfuka umunwa.

Ngo ni ibyo mu minsi ya nyuma.

Bavuga ko kera hari umuntu wari uhagariye ibyorezo witwa ‘Corona’ ngo igihe bakwambara agapfukamunwa ni we baba barimo gusenga.

Banze kuganirizwa, babwira Umunyamakuru w’Umuseke ko n’iyo byaba bimeze nka kera abantu bicwa kubera ‘ukwera’ na bo bakwemera gupfa aho kwambara agapfukamunwa.

Nyiranshimiyimana Alphonsine avuga ko ibyo yize mu myaka 40 utabimuvanamo mu isaha imwe.

Umugabo wa Nyiranshimiyimana Alphonsine yaje kureba umugore we yambaye agapfukamunwa, yabwiye Umuseke ko umugore we usanzwe ari Umudivantisiti n’abo basengana bayobejwe n’Itorero, kuko ngo mu rugo amusaba kwambara agapfukamunwa akabyanga ngo ni ibihe bya nyuma.

Nyiranshimiyimana avuga ko Covid-19 ari indwara yo mu muyaga itamukanga. Aba bagore bafite imyemerere idasanzwe bajyanwe kuganirizwa ngo babe bava ku izima.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Uretse aba bagore babiri abandi bafashwe biganjemo abasanzwe mu tubari mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Karongi, Bwishyura na Rubengera, banywa inzoga kandi amasaha yanarenze.

Barajwe muri kasho kuko nta stade iba i Karongi, mu gitondo bajyanwa muri Gare baraganirizwa ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano bababwira ububi bwa Covid-19 ndetse basabwa kwirinda.

Niragire Theophile Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, avuga ko inzego zitandukanye zigishije bariya baturage kwirinda COVID-19 kuko ngo Karongi yari yafashe ingamba mbere none ubu iri mu Turere tugaragaramo abandura Covid-19 benshi, akavuga ko biterwa no kuba abantu bariraye.

Ku kibazo cy’abagore bagaragaje ko badakozwa kwambara agapfukamunwa, Niragire  yavuze ko bakomeza kubigisha kugeza bumvise ko ari ngombwa kwambara agapfukamunwa.

Bamwe mu bikuye ku Itorero ry’Abadivantiste bafite imyemerere yihariye yo kutarongora, ntibafata indangamuntu ndetse hari abagiye bagaragaza kutumva ingamba zo kwirinda Covid-19.

Aba bagore bavuga ko Bibiliya ibabuza gupfuka umunwa

Imibare yo ku wa 29 Mata 2021 yerekana uko Coronavirus ihagaze mu Rwanda

Sylvain NGOBOKA /UMUSEKE.RW

#Rwanda #Karongi #AdventistChurch