MUNYENYEZI woherejwe na US kuburanira mu Rwanda yitabye Urukiko ku nshuro ya mbere

Kicukiro: Ibi yabivuze ubwo yahabwaga ijambo n’Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ubwo Munyenyezi yatangiraga kuburanishwa ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Mme Munyenyezi yasabye ko daosiye yasize muri US zamugeraho abifashijwemo n’Urukiko

Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’urukiko ni bo bayoboye urubanza  Mme Beatrice MUNYENYEZI woherejwe na Leta zunze ubumwe za America kubura ku byaha bya Jenoside akwekaho.

Arinzwe cyane n’Abapolisi bo muri Special Force MUNYENYENZI wari saa munani z’igicamunsi yagejejwe ku Rukiko saa saba n’igice z’amanywa.

MUNYENYEZI Beatrice akurikiranyweho ibyaha 7 bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umucamanza yatangiye aha ijambo uruhande ruregwa, Me Gatera Gashabana atangira atanga inzitizi zisaba ko iburanisha ritaba.

Inzitizi yatanze harimo iz’uko uwo yunganira atarabona Dossier y’ibyo aregwa ko na we ubwe atarayibona.

Yanagaragarije Urukiko ko ataburana atari kumwe na mugenzi we Me Buhuru Pierre Clestin utagaragaye mu Rukiko kubera ko yari yagiye kuburana urundi rubanza.

Umunyamategeko yanavuze ko bamenyeshejwe ko bafite urubanza ku gicamunsi cy’ejo abwira urukiko ko ubundi bitabaho ko bari bakwiye kumenyeshwa hakiri kare kugira ngo bitegure neza urubanza.

Me Gashabana yasabye Umucanabnza ko byibura urubanza rwashyirwa ku wa 03 Gicurasi 2021 kugira ngo bitegure neza anabone umwanya wo kuvugana n’umukiliya we.

- Advertisement -

Icyo gihe cyose cyashize Beatrice MUNYENYEZI acyambaye amapingu ari imbere y’Umucamanza.

Ubwo Umucamanza yamuhaga ijambo, MUNYENYEZI Beatrice yahise asaba abashinzwe umutekano we kumukuraho amapingu.

Beatrice MUNYENYEZI yasabye urukiko kumufasha akavugana n’umuryango we kuko kuva yagera mu Rwanda nta muntu n’umwe baravugana.

Yabwiye urukiko ko abishaka kugira ngo umuryango we umufashe kwishyura abamuhagarariye mu mategeko no kugira ngo umenye uko abayeho muri rusange aho afungiye.

Yasabye Urukiko kuzamufasha kubona Dossier zizamufasha kuburana uru rubanza zasigaye muri America.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo bugire buvuga ku byari bimaze kuvuga na Me Gatera Gashabana ndetse na MUNYENYEZI Beatrice uregwa.

Ku kuba abaregwa batarabona Dossier ngo ibyo byabazwa urukiko kuko ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko hakiri kare mu minsi yagenwe.

Naho kuba MUNYENYEZI Beatrice asaba ko yavugana n’umuryango we kugira ngo umufashe kumwishyurira abamwunganira mu mategeko, ubushinjacyaha bwavuze ko nta kibazo kuko biri mu burenganzira bwe bwo kuburana yunganiwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko amatariki yose asabwa yashyirwa hafi kuko uregwa ubu aru kuburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Umucamanza amaze kumva bose yategetse ko iburanisha rizakomeza ku wa 05 Gicurasi 2021 saa tatu za mu gitondo.

Umuseke wari wabagejejeho inkuru ijyanye n’ibyaha 7 Mme Munyenyezi aregwa. Beatrice MUNYENYEZI kugeza ubu afungiye muri Police i Remera.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW