Nyanza: Abagore n’abakobwa bibumbiye hamwe bafashije Intwaza muri ibi bihe byo Kwibuka

Intwaza zatujwe mu rugo rw’impinganzima mu Kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza zohererejwe impano igizwe n’ibikoresho mu rwego rwo gukomeza kubereka ko atari bonyine.

Intwaza zatujwe mu rugo rw’impinganzima mu Kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma

Ni igikorwa kitabiriwe n’abantu batatu gusa mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19 kugira ngo banarinde intwaza icyo cyorezo.

Muhorakeye Joyeuse uhagarariye Umuryango Nyampinga w’i Nyanza ugizwe n’abagore n’abakobwa bibumbiye hamwe, avuga ko bo ubwabo bicaye bagatekereza ko bakwiye kujya guha impano bariya babyeyi basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kuko Umuryango Nyampinga w’i Nyanza nk’abana babo basigaye baba bagomba kubatekerezaho.

Ati “Nk’ababyeyi bacu tubatekerezaho ni na yo mpamvu twicaye dusanga tugomba gusura ababyeyi bacu tukanabashyira impano.”

Muhorakeye Joyeuse uhagarariye Umuryango Nyampinga w’i Nyanza

Umusaza witwa Ndekezi Ephasto watujwe mu rugo rw’impinganzima yashimiye Umuryango wa Nyampinga w’i Nyanza wabatekerejeho.

Mukarugomwa Melanie yashimiye abana bibumbiye hamwe babohereje impano.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yibukije abantu ko gusura Intwaza mu bihe bya COVID-19 bitemewe kuko bagomba kurinda bariya babyeyi icyorezo bubahiriza ingamba zo kwirinda.

Ati “Muri ibi bihe gusura bariya babyeyi ntibyemewe kubera COVID-19, ariko binyuze mu buyobozi bashobora kutwegera tukabafasha ibyo babageneye bikabageraho nubwo Leta ibaha byose, COVID-19 irangiye abantu bazajye baza kubasura byibura bakaganira.”

Umuryango Nyampinga w’i Nyanza ugizwe n’abantu 150 bibumbiye hamwe ari na bo bagize igitekerezo cyo kujya gusura intwaza 20 zatujwe mu rugo rw’impingamanzima banabaha impano igizwe n’ibitenge, inkweto, amapantaro n’ibindi.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Intwaza zishimiye ko zasuwe ngo byerekana ko batari bonyine

Amafoto@NSHIMIYIMANA

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

#Rwanda #Nyanza #UmusekeTV #CNLG