Perezida Kagame yifatanyije n’umuryango wa Nyakwigendera Idris Déby Itno

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’igihugu cya Tchad cyabuze Perezida wacyo nyakwigendera Idris Déby Itno byemejwe ko yapfuye ku wa Kabiri tariki 20 Mata 2021.

Perezida Kagame aganira na Perezida Déby, ubwo bari mu nama ya AU yaherukaga i Kigali muri Nyakanga 2016

Mu butumwa Perezida Paul Kagame yanyujije kuri Twitter, yavuze ko Idris Déby Itno azibukirwa ku ruhare rwe mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni.

Ati “Tuzamwibukira ku ruhare ntagereranwa mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni mu bindi bintu byinshi.”

Perezida Kagame abikuye ku mutima yavuze ko yihanganishije abaturage ba Tchad n’umuryango wa Nyakwigendera.

Umuvugizi w’ingabo za Tchad, General Azem Bermandoa Agouna yatangaje ku wa Kabiri tariki 20 Mata 2021 ko mu minsi ishize, Maréchal Idriss Déby Itno wari Perezida wa Tchad yarasiwe ku rugamba n’inyeshyamba mu gace ka Kanem mu Majyaruguru y’igihugu.

Imirwano ikarishye imaze iminsi ishyamiranyije inyeshyamba za FACT (The Front for Change and Concord in Chad, mu Gifaransa ni Front pour l’alternance et la concorde au Tchad) n’ingabo za Leta.

FACT zinjiye mu gihugu tariki 11 Mata 2021 zivuye muri Libya, bivugwa ko Maréchal Idriss Déby yazize ibikomere by’amasasu y’izo nyeshyamba yamufatiye ku rugamba.

Maréchal Idriss Déby yari amaze imyaka 30 ku butegetsi aho ashinjwa kuba Umunyagitugu, yari aherutse gutsinda amatora kuri manda ya gatandatu n’amajwi 79,32% yari yatangajwe ku wa Mbere w’iki Cyumweru.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

 

Byifashe gute muri Tchad?

Umuhungu wa Idriss Deby witwa Gen Mahamat Deby Itno ni we wagenwe kuba Umukuru w’Igihugu akazategeka amaze 18 y’inzibacyuho.

Benshi bemeza ko bitandukanye n’ibiteganwa n’Itegeko Nshinga rya kiriya gihugu ubusanzwe iyo Perezida wa Repubulika adahari, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ni we umusimbura.

Inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Tchad ndetse bivugwa ko ari zo zishe Prezida Idriss Deby Itno, ku wa Kabiri, zatangaje ko abarwanyi bazo bari kugana ku Murwa Mukuru N’Djamena.

Djimadoum Tiraina, akaba ari Umuyobozi wungirije w’Itsinda ry’Abasirikare ryafashe ubutegetsi muri Tchad, avuga ko intambara yo gusubiza umutekano mu gihugu ikomeje.

Inkuru y’Ijwi rya America ivuga ko muri Tchad hakibazwa niba abasirikare bakomeza kuguma inyuma y’umuhungu wa Nyakwigendera Deby, Gen Mahamat Deby Itno, hari n’abibaza ko abatari bashyigikiye ubutegetsi bwa Deby bazakomeza kotsa igitutu abasirikare basaba ko ibintu bihinduka.

Idris Déby Itno na Perezida Kagame bagaragaza Passport ya Africa (Archives)

UMUSEKE.RW