Ruhango: Akarere kisubije  ishuri ryigenga kemera no kwishyura miliyoni 40Frw y’umwenda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bugiye  gusubirana Ishuri Ryisumbuye rya Tekiniki, (Ecole Technique de Mukingi) abarishinze bifuza ko ryegurirwa Umuryango utari uwa Leta.

Hari abanyamuryango bifuza ko risubizwa abarishinze abandi bakavuga ko rikwiriye kwegukana Akarere

Icyemezo cyo gusubiza Ishuri ryigenga (Ecole Technique de Mukingi) mu maboko y’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango cyafashwe n’Inama Njyanama nyuma yo kubona ko ryananiwe guhemba abakozi ndetse rikaba rifite umwenda wa Miliyoni 40Frw asaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko habanje Komisiyo ihuriweho n’impande zose  zicukumbura ibibazo by’imicungire mibi bivugwa muri iri Shuri.

Habarurema avuga ko nyuma y’isesengura iyo Komisiyo yakoze, yayishyikirije Inama Njyanama yiga ikibazo ku kindi ifata icyemezo cy’uko Akarere karisubirana. Hasigaye gushyira mu bikorwa iki cyemezo.

Yagize ati: ”Icyemezo cyarangije gufatwa, iyo urwego cyangwa umuntu basubiranye umutungo birengera n’imyenda yose.”

Uyu Muyobozi avuga ko bagiye gukurikizaho kubarura imyenda Ishuri ribereyemo abakozi cyangwa abandi bantu ku giti cyabo.

Perezida w’Inama y’ubugenzuzi, Bwanakweri Gédeon avuga ko abanyamuryango batigeze bananirwa gucunga ishuri ahubwo ko imicungire mibi irivugwamo ireba Abayobozi baryo.

Bwanakweri akavuga ko batishimiye icyemezo Njyanama y’Akarere yafashe, akifuza ko abarishinze barisubizwa nk’uko amategeko ateganya, bakarigurisha ku yindi miryango itari iya Leta cyangwa rikegurirwa ababishoboye bahuje intego.

Yagize ati: ”Twandikiye Guverineri tumusaba ko yatesha agaciro iki cyemezo Njyanama yafashe dutegereje igisubizo.”

- Advertisement -

Cyakora Umuvugizi w’Ishuri rya Tekiniki Mukingi, Hakizimana Valens yemera ko icyemezo Njyanama y’Akarere yafashe ari ukuri kandi ko ntacyo bitwaye.

Ati: ”Iri Shuri ryavutse ku bufatanye n’Ubuyobozi, ubutaka ryubatseho ni ubwa Leta, buramutse buryisubije nta kibazo cyaba kirimo.”

Hakizimana avuga ko hari impamvu nyinshi zirimo kuba umubare w’abanyeshuri baryigamo ari mukeya cyane hakiyongeraho n’amafaranga menshi miliyoni 40(Frw) basabwaga n’Ikigo gishinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (WDA) barayabura.

Yavuze ko ibi byose byaje kwiyongeraho n’imyenda myinshi irebana n’imishahara y’abakozi, amafaranga y’ubwiteganyirize ndetse n’imisoro ishuri rifite.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yabwiye Umuseke ko nta baruwa arabona, gusa akavuga ko asanzwe azi imicungire mibi ivugwa muri iri Shuri, kandi ko ibyo bibazo bimaze igihe.

Mu banyamuryango 70 bagize Ishyirahamwe ry’iri Shuri ryitwa APDC, bamwe bashyigikiye ko ishuri risubizwa abarishinze, abandi bakavuga ko batarishoboye bityo ko ryasubirana Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango.

Umwanzuro Guverineri w’Intara y’Amajyepfo azafata niwo bose bategereje.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ishuri Tekiniki rya Mukingi rimaze imyaka 2 ridakora
Iri Shuri ryamezemo ibigunda

MUHIZI ELISEÉ
UMUSEKE RW/Ruhango.