Rusizi: Abaturage barahumurizwa nyuma yo gufatwa kw’ ‘Abajura bibisha imbunda’

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yafashe abantu 12 bakekwaho kwiba bakoresheje intwaro, amakuru Umuseke wamenye ni uko banafatanwe imbunda bibishaga, ubuyobozi buvuga ko abaturage bakwiye kumva batekanye, kandi bakajya batanga amakuru ku gihe.

Iyi ni inzu ya Bavugamenshi Fidele aharasiwe umugore we mu Ukuboza 2020

Ubutumwa bwa Polisi buvuga ko abatawe muri yombi bishe umuntu mu Murenge wa Gihundwe ndetse bakomeretsa undi mu Murenge wa Mururu, ngo bibye n’amafaranga mu Murenge wa Kamembe.

Ingabire Yoyeux ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu yabwiye Umuseke ko tariki 11 Gashyantare 2021 ahagana saa tanu z’ijoro hamenyekanye abantu bitwaje intwaro bateze abantu mu nzira ahitwa Kabahinda mu Mudugu wa Winteke barabambura.

Aba bambuwe bari bavuye kugemura amata ku ikaragiro rya Nyakarenzo.

Yagize ati “Hari umuturage wanze kubaha amafaranga bamurasa mu nda. Yajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe nyuma ajyanwa ku Bitaro bya CHUB yaravuwe arakira.”

Ingabire Yoyeux avuga ko abakekwaho buriya bugizi bwa nabi bose bafashwe, ndetse ko bafatanywe imbunda bakoreshaga.

Mu gikorwa cy’ubwambuzi kuri bariya baturage bari bavuye kugemura amata, ngo bambuwe agera kuri Frw 55 000, harimo ayambuwe umugore n’umugabo Frw 5000 n’uwo warashwe yavuze ko yatswe Frw 50,000.

Ysabye abaturage gukomeza kwicungira umutekano banatange amakuru ku muntu babonye udasanzwe bazi kugira ngo bakumire icyaha kitaraba.

Tariki 29 Ukuboza 2020 Umuseke wabagejejeho inkuru y’abantu batazwi bateye urugo rwa Bavugamenshi Fidele mu Mudugudu wa Mpongora, mu Kagari ka Gatsiro, mu Murenge wa Gihundwe, bica barashe umugore we, ndetse bamwambura Frw 400, 000.

- Advertisement -

Bikekwa ko bariya 12 bafashe bagize uruhare muri buriya bugizi bwa nabi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW