“Wagaruye umucyo “, indirimbo ya Korali Jehovah Jireh ijyanye no Kwibuka

Korali Jehovah Jireh y’abahoze biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) nijoro, ibarizwa muri ADEPR muri Paruwasi ya Gasave yasohoye indirimbo yitwa “wagaruye umucyo” ihumuriza abantu muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Korali Jehovah Jireh y’abahoze biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) nijoro

Ni indirimbo irimo ubutumwa bw’ihumure inasingiza imbaraga z’Imana zamuritse Umucyo ku Rwanda nyuma yo kurukura mu icuraburindi ry’iminsi 100 yo mu 1994 ubwo Abatutsi bicwaga urw’agashinyaguro Amahanga arebera.

Iyi Korali yo muri ADEPR yamamaye mu ndirimbo zisingiza Imana zakunzwe mu Rwanda no hanze nk’iyitwa ‘Urugamba ni Yesu uruyoboye’, ‘Umukwe araje’, ‘Turakwemera’, ‘Iw’abandi’ n’izindi.

Jehovah Jireh yasohoye indirimbo ‘Wagaruye Umucyo’ si ubwa mbere ikoze indirimbo yo kwifatanya n’Abanyarwanda muri rusange Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kuko baherukaga gusohora indirimbo bise ‘Ndagukomeje’.

Ubuyobozi bwa Jehovah Jireh bwatangaje ko Imana yagaruye Umucyo ahari umwijima ariyo mpamvu bahisemo kwita iyi ndirimbo ‘Wagaruye umucyo’.

Baririmba ngo “Umucyo uza ahantu hari umwijima, hari igihe igihugu cyacu cyabaye mu mwijima ariko turashima Imana yagaruye umucyo, niyo yomoye inguma, niyo yakijije abantu ibikomere, imfubyi zarize turabona imbere ari heza urumuri rw’icyizere twararubonye pe”.

Indirimbo “Wagaruye umucyo” ifite iminota itanu n’amasagonda 49 ikaba ibaye indirimbo ya kabiri korali Jehovah Jireh isohoye mu bihe nk’ibi u Rwanda ruba rwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -