Bizimana Djihad yasinye amasezerano mashya mu ikipe yo mu cyiciro cya kabiri

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Bizimana Djihad wakiniraga Waasland Beveren yasinye amasezerano mashya y’imyaka ibiri mu ikipe ya Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze “K.M.S.K DEINZE” yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Bizimana Djihad wakiniraga Waasland Beveren yasinye amasezerano mashya y’imyaka ibiri mu ikipe ya Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze “K.M.S.K DEINZE” yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Ni nyuma y’iminsi mike asoje amasezerano y’imyaka 3 yari afitanye na Waasland Beveren na yo yo mu Bubiligi.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi yatangaje ko yamaze kumvikana na Bizimana kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri, ihita inamwerekana nk’umwe mu nkingi zizayifasha gushaka itiki iyizamura mu cyiciro cya mbere.

KMSK Deinze ni ikipe yazamutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kuba iya mbere mu cya gatatu muri 2019-2020.

Bizimana yavuze ko yishimiye kujya mu ikipe imuha umwanya wo gukina, ibizamufasha gukomeza kuzamura urwego rwe.

Ati “Kuri njye ni ngombwa cyane gukina mu ikipe aho bampa amahirwe yo kwerekana ibyo nshoboye gutanga, kandi ndatekereza ko nzabikora mu buryo bwiza kandi natekereza ko KMSK Deinze ari ahantu heza.”

Abakinnyi asanze muri iyi kipe na bo bagaragaje ko bishimiye kwakira impano nziza mu mupira w’amaguru, bamuha ikaze bamwibutsa kutazasiba umwitozo we wa mbere muri iyi kipe, uzaba ku wa mbere w’icyumweru gitaha. Bati “Si twe tuzabona ku wa mbere hagera.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -
Djihad mu mwambaro w’ikipe ye nshya.

 

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW