Muhanga: COVID 19 yadindije ibikorwa by’ubucuruzi abagore bakoraga barataka igihombo

Abagore bataka igihombo kubera COVID 19 ni abambikaga abageni n’abashoye amafaranga mu bundi bucuruzi burebana n’imitako.

Aba bagore bose barataka igihombo kuko bari bahuje Business.

Aba bagore bavuga ko bafashe umwenda munini muri banki, bayagura amahema, intebe n’imyenda abageni bambara ku munsi w’ubukwe.

Musomayire Boni Concilie, umwe mu bambikaga abageni, avuga ko bamwe mu bo biganye banditse amabaruwa basaba akazi muri Leta no mu bigo by’abikorera, we afata icyemezo cyo gutangiza ubushabitsi (Business).

Musomayire avuga ko yaguze amahema, imyenda n’intebe atangira gucuruza yishyura banki.

Yagize ati: ”Kuva COVID- 19 yagera mu Rwanda, nahise mpagarika ubucuruzi nzi ko bitazamara iminsi myinshi.”

Yavuze ko  nyuma yo kwishyura banki, inzu yakodeshaga ndetse n’imisoro ya Leta, yasaguraga amafaranga atari menshi ariko abasha gutunga urugo.

Uyu mubyeyi yavuze ko kugira ngo atangize ubundi bucuruzi bimusaba miliyoni 5Frw nibura.

Uwamahoro Marie Aimé avuga ko mbere y’iki cyorezo yacuruzaga indabo bataka mu bukwe cyangwa mu yindi minsi mikuru abantu  bategura, ubu byose byarahagaze no kwishyura umwenda wa Banki byarananiranye.

Ati: ”Ubu bucuruzi mbumazeho imyaka 5, BDF itwunganiye twahindura business.”

- Advertisement -
Nikuze Appolinariya avuga ko igihombo yatewe na COVID 19, agisangiye na bagenzi be.

Umukozi ushinzwe uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Karere ka Muhanga, Uwamahoro Béatha, yabwiye Umuseke ko  babanje gufasha abagore bahohotewe, n’abakobwa babyariye iwabo batereranywe n’imiryango yabo.

Avuga ko abakomwe mu nkokora na COVID-19 bagomba kwisunga ikigega BDF kikabaha inguzanyo.

Ati: ”Twaremeye  abatishoboye, aba bandi ndabagira inama yo kugana amabanki.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent, yemera ko ibyo aba bagore bavuga bifite ishingiro.

Kayiranga yagize ati: “Twatangiye gukora ibiganiro na BDF ku mishinga y’abagore bahuye n’ibibazo bya COVID-19 kandi hari iyo bamaze kwakira.”

Uyu Muyobozi avuga ko  iki kigega cyemeye kubaha inguzanyo ku nyungu nkeya ndetse bemera no gutera inkunga imishinga y’abagore babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe.

Imiryango y’amaduka aba bagore bakodeshaga mu Mujyi wa Muhango imwe muri yo  irafunze.

Bakavuga ko bongeye kubona inguzanyo ya BDF ku nyungu nkeya, bakongera kuzahura ubucuruzi bwabo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Musomayire Boni Concilie avuga ko abonye miliyoni 5 yahindura ubucuruzi kuko nta handi yagurisha imyenda y’abageni.
Uwamahoro Marie Aimée wacuruzaga indabo n’indi mitako yifashishwa mu minsi mikuru avuga ko no kwishyura umwenda wa banki byamunaniye.
Umukesharugo Immaculée wakoraga akazi k’ububaji bwiganjemo ibitanda, avuga ko nta baguzi bakibona.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

#Rwanda #BDF #RDB