Muhanga: Mu isoko rishya ibiciro by’ubukode biteye ubwoba abacuruzi batararikoreramo

Abubatse isoko rishyashya i Muhanga bavuga ko bagiye kwimura abacururizaga mu isoko rishaje, umuryango umwe ngo uzajya ukodeshwa Frw 200, 000 abacuruzi bafite impungenge kuri ayo mafaranga.

Iyi ni inyubako y’isoko rishya rya Muhanga

Hasigaye iminsi mike ngo isoko rishyashya ritangire gukoreshwa, abaryubatse bavuga ko bagiye kuzamura ibiciro ku bazarikoreramo.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvénal avuga ko batangiye gukorana ibiganiro na Komite y’isoko bayitegura kugira ngo babwire abacuruzi ko iminsi igeze yo kwimukira mu isoko rishya.

Kimonyo yavuze ko hari imiryango abacuruzi bazajya bishyura Frw 200, 000 ku kwezi.

Yagize ati: ”Twatangiye gukora urutonde rurebana n’ubushobozi bwa buri mucuruzi, ari na byo tuzaheraho mu biciro bishya duteganya ko bazishyura.”

Yavuze ko bazareba niba abacuruzi  6 bazajya basangira umuryango umwe kugira ngo byorohere buri wese kwishyura.

Uwamahoro Clarisse avuga ko asanzwe yishyura Frw 8 000 ku kwezi, akavuga ko ubwo bukode bwa Frw 200, 000 atabubona keretse bamanuye ibiciro bikajyana n’urwego rw’ubushobozi buri mucuruzi afite.

Ati: ”Abenshi mu isoko rishaje bishyura ibihumbi 8Frw kubishyuza ibihumbi 200Frw ni ukubashyira mu gihombo kinini.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Ndagijimana Evariste yabwiye Umuseke ko abafite imicungire y’isoko mu nshingano zabo bakwiriye kudohora kuko bitumvikana kubona umucuruzi wishyuraga ibihumbi bitageze ku 10, asabwe kwishyura ibihumbi 200 cyangwa ibihumbi 150 ku kwezi.

Ati: ”Nibatwaka ayo mafaranga ntayo tuzabona, nubwo kwimukira mu isoko rishya ari ngombwa.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent, avuga ko batakwemera ko umucuruzi akora ahomba, ariko  akavuga ko ku rundi ruhande bakwiriye kureba amafaranga yashowe mu iyubakwa ry’isoko rishya.

Ati: ”Mbere y’uko bimukira mu isoko rishya, tuzabanza dukorane ibiganiro na Komite y’isoko kugira ngo tunoze ibiciro.”

Abacururizaga mu isoko rishaje barenga 2000, gusa abishyuraga amafaranga menshi batangaga ibihumbi 15 cyangwa ibihumbi 20Frw ku kwezi.

Isoko rishya ryuzuye ritwaye miliyari 2Frw arenga.

Uwamahoro Clarisse avuga ko abashinzwe gucunga isoko bakwiriye kugabanya amafaranga y’ubukode
Mu isoko rishaje abishyuraga, bishyura ibihumbi 20 ku kwezi

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.