Ndizera ko aho ngeze hatera intege abandi benshi – Umunyarwanda ugiye kwigisha muri MIT

Gumyusenge Aristide, Umunyarwanda wahawe akazi ko kwigisha muri Kaminuza ikomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Massachusetts Institute of Technology (MIT), avuga ko urwego agezeho rwaha ikizere no ku bandi benshi bafite intumbero zagutse by’umwihariko urubyiruko rw’u Rwanda.

Gumyusenge Aristide, Umunyarwanda wahawe akazi ko kwigisha muri Kaminuza ikomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Massachusetts Institute of Technology (MIT)

Uyu musore w’imyaka 29 yagizwe umwarimu wungirije muri iri Shuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Massachusetts, aho azajya yigisha amasomo ajyanye n’Ubutabire (Chemistry).

Ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko azatangira kwigisha muri iyi Kaminuza mu ntangiriro za 2022.

Aganira na The New Times yagaragaje ko izi ari zimwe mu nzozi yakuranye, bityo ko kuzigeraho bisobanuye ikintu gikomeye ku nk’umwirabura by’umwihariko ku munyarwanda ukiri muto.

Ati “Inzozi zibaye impamo, bisobanuye ko umuntu nkange wari uciye bugufi yakora cyane akagera kuri uru rwego. Nizeye ko aho ngeze hatera intege abandi benshi by’umwihariko urubyiruko rwo mu Rwanda ndetse n’ahandi, rukizera ko rwagera nko muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga nziza ku isi“.

Gumyusenge Aristide yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi. Amashuri abanza yayize muri aka Karere, ayisumbuye ayiga mu Isemineri Ntoya yitiriwe Mutagatifu Leon iri i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, mu Ishami ry’Ubutabire, Ubumenyamuntu n’Ibimera ndetse n’Imibare, (MCB ari yo yahoze yitwa Biochimie).

Yasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2010, afite amanota meza mu gihugu bituma ajya kwiga muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Wofford Colleague, ku nkunga ya Perezida w’Igihugu.

Kuri ubu afite Impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD yabonye muri 2019 ayikuye muri Kaminuza ya Purdue yo muri Amerika.

 

- Advertisement -

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW