Bugesera: Njyanama na Nyobozi bavuye mu biro bajya kureba uko abanyeshuri birinda Covid-19

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa bako batangiye gukora ubukangurambaga mu bigo by’amashuri bwiswe “Gate roll” bugamije gukebura no gukangurira abanyeshuri kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yibukije abiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyamata Catholic ko kubahiriza amabwiriza bizatuma basohoka muri ibi bihe bya Covid-19 bemye.

Ni nyuma y’uko bigaragaye ko benshi mu banyeshuri badohotse ku ngamba zashyizweho zo kwirinda no gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, aho bakunze kugaragara mu nzira bagenda batambaye neza agapfukamunwa ndetse begeranye bisa nk’aho amabwiriza yashyizweho bo atabareba.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Kamena 2021, abajyanama, abahagarariye abikorera (PSF) ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake bazindukiye ku bigo by’amashuri bahagaze ku bikingi by’amarembo (gate) baganiriza abinjira n’abasohoka babakangurira gukomeza kwirinda, hatangwa ubutumwa, hakorwa n’igenzura ku iyubahirizwa ry’amabwiriza ariho ajyanye n’ubwirinzi bwa Covid-19.

Iki gikorwa cyatangijwe na komisiyo y’imibereho myiza mu nama njyanama y’Akarere kigamije gushakisha uburyo bwo kugera ku bana no kubakangurira gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Kwibutsa umwana kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba neza intoki n’amazi n’isabuni, guhana intera, kudatizatizanya ibikoresho,… ni bwo butumwa butangwa umwana akigera ku marembo y’ikigo cy’ishuri, nta kuhamara umwanya ahubwo akabwumva yitambukira.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard avuga ko biteze umusaruro muri iki gikorwa, ngo kuko rimwe na rimwe usanga nk’abana bahindura imyifatire iyo begerewe hatabayemo guhutazwa cyangwa guhabwa ibihano.

Ati “Bikunze kugaragara ko hari ikigero cy’imyaka abana bageramo bakanga amabwiriza, ahubwo bagakunda ubabwiye anabaha umwanya wo kwifatira icyemezo, atabahatira cyangwa abakanga, kandi bigatanga umusaruro.”

Kwibutsa abana amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 ni igikorwa kitamara umwanya munini kuko bizajya bikorwa buri gihe abana batashye cyangwa binjira mu ishuri, abajyanama bakazajya bafatanya n’abikorera n’urubyiruko rw’abakorerabushake ku kigo cy’amashuri kibegereye.

Ku ikubitiro, abajyanama bigabanyije ibigo birimo abana benshi kandi byegereye uduce turimo ubucuruzi n’udutuwe cyane aho abana banyura, bava cyangwa bajya kwiga.

- Advertisement -

Bimwe mu bigo ubu bukangurambaga bwakorewemo harimo ikigo cya Nyamata Catholique, ishuri rya Nyamata High School, EP Gitwe ndetse n’ibindi biri mu Murenge wa Nyamata n’uwa Mayange.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyunganiwe no gukoresha indangururamajwi izwi nka sono mobile, aho zizenguruka mu nsisiro n’ahari ibikorwa bihuriza hamwe imbaga nyamwinshi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe imibereho myiza, Imanishimwe Yvette, aganira n’abiga ku Ishuri ribanza rya Nyamata High School basanzwe mu mashuri baganirizwa ko na bo barebwa n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW